Ubwo Ben Affleck yari yajyanye n’umuhungu we n’umukunzi we Jennifer Lopez mu iduka rikodesha amamodoka, habaye impanuka yatewe n’uyu mwana witwa Samuel Graner Affleck wakije Lamborgini akagonga BMW.
Ben na Jennifer Lopez bari bajyanye na Samuel Garner Affleck, ku iduka rikodesha amamodoka rya 777 Exotics na Los Angeles. Barimo bareba
imodoka zitandukanye maze Ben areke umuhungu we yicara mu mwanya w’umushoferi
wa Lambo y’umuhondo.
Mu buryo busa n’ubutunguranye imodoka yahise ihaguruka ariko
isubira inyuma maze ihita igonga BMW y’umweru yari iri inyuma. Samuel yahise
asimbuka yirukanka ajya kureba niba hari icyaba cyangiritse.
Amakuru TMZ yahawe n’umwe mu bakozi ba 777 Exotic, yavuze ko atari impanuka ari uko izi modoka zari ziparitse zegeranye cyane ariko na none ibyo ntibisobanura neza impamvu Samuel yasohotse kureba ko hari ikintu cyaba cyangiritse.
Samuel yahise asohoka yiruka
Ubwo Samuel yarebaga ko nta mabara abaye
Ben Affleck yibazaga ibibaye
Samuel Affleck n'umukunzi wa se Jennifer Lopez
Bose basaga n’abaguye mu kantu
Ben yibazaga ibijya mbere
TANGA IGITECYEREZO