RFL
Kigali

Chris Brown yasabye abantu kurekera kumugereranya na Michael Jackson afata nk'umwarimu we mu muziki

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/06/2022 7:27
0


Chris Brown yasabye abamugereranya na Michael Jackson kurekera ndetse ahamya ko amufata nk'umwarimu we nyuma y'iminsi abantu babagereranya.



Hashize ibyumweru bibiri abafana b'umuziki by'umwihariko abafana injyana ya Pop bavuga byinshi ku muhanzi Chris Brown hamwe n'icyamamare Micheal Jackson. Ibi kandi byavuyemo intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bagereranije Chris Brown na Michael Jackson ndetse bamwe banemeza ko Chris Brown yaba arusha ubuhanga nyakwigendera Micheal Jackson ufatwa nk'umwami w'injyana ya Pop.

Ikinyamakuru cy'imyidagaduro Hollyhood Life cyatangaje ko nyuma y'iminsi abantu bagereranya Michael Jackson na Chris Brown rukabura gica, Chris Brown ubwe yagize icyo abitangazaho ndetse anasaba abantu kurekera aho kugereranya ibitagereranyika.

Mu kiganiro Chris Brown yagiriye kuri radio iHeart Radio yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje aho ahagaze hagati y'abamugereranya na Michael Jackson by'umwihariko yasabye kugira icyo avuga kubavuze ko arusha ubuhanga Michael Jackson.

Mu magambo ye Chris Brown yagize ati'''Ntabwo mbona ko njyewe na Michael Jackson twagereranywa. Abavuga ko murusha ubuhanga barabeshya. Sinzi ababivuga icyo bakurikiza kuko njyewe ntaho mpuriye nawe kandi nta n'umuhanzi uzigera agera ku kigero cya Michael Jackson. Mufata nk'umwarimu wanjye mu muziki kuko ibyo nkora byose niwe ndeberaho. Sinari kuba Chris Brown muzi iyo hatabaho Michael Jackson''.

Chris Brown ntashyigikiye abamugereranya na Michael Jackson afata nk'umwarimu we

Chris Brown yakomeje agira ati''Ndabishima ko abantu babasha gushima ubuhanga bwanjye gusa ntibakomeza kugereranya na Michael Jackson kuko we arihariye. Michael Jackson yabereye urugero abahanzi benshi nanjye ndimo kandi n'ubu ndacyamwigiraho''. 

Aya ni amagambo ya Chris Brown yasubije abavuga ko arusha ubuhanga Michael Jackson umaze imyaka 12 yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND