Umunyarwenya Rusine Patrick yatangaje ko n’ubwo abantu bamaze kugenda bacengerwa n’inganzo ye y’urwenya, akomeza kongera urwunyunyu ku kuntu yigaragaza imbere y’abantu baba bamuhanze amaso akaba ari naryo banga rye.
Uyu munyarwenya uri mu bagezweho
yemeje abantu mu gitaramo cya Seka Live cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki
29 Gicurasi 2022 cyabereye kuri M Hotel abantu bagataha bikanda imbavu.
Yaserutse ku rubyiniro abanza kubyina
indirimbo, ubundi yisanisha n’umuntu wasinze atera urwenya karahava.
Akigera imbere y’abantu yarababwiye ati: “Nimuseka
cyane ndabyibagirwa.” Yabwiye abazungu ko agiye gukoresha Ikinyarwanda
cyumutse, ku buryo nta kintu bari butahane mu byo avuga akoresha amagambo
arimo nka ‘Ingutu’ n’ibindi.
Yabanje kuvuga amategeko y’abasinzi
arimo ko bibagirwa vuba. Abara inkuru y’ukuntu yagiye kugura isanduku yo
gushyingura Sekuru ariko mu gihe ategereje ko bayikora akajya kugama izuba ku
kabari agafata kamwe akaza no kwishyura umukobwa bakaryamana.
Iyi nkuru yayibaze mu buryo bwanogeye
benshi. Kuko yagiye yifashisha izina rya Andy Bumuntu ndetse na Dj Pius.
Byageze aho Dj Pius akorwa ku mutima
n’uyu musore yegera urubyirino maze amuhundagazaho amafaranga, asoje nabwo
yamusuhutseho andi mafaranga.
Nyuma y’igitaramo, Rusine yabwiye
INYARWANDA ko Seka Live ari cyo gitaramo cya mbere akoze nyuma ya Covid-19
kitabiriwe n'abantu benshi nyuma y'ibitaramo amaze iminsi agaragaramo
bya mugenzi we Fally Merci.
Avuga ko yanyuzwe n'uburyo abantu
bamwakiriye muri Seka Live. Ati
"Ndishimye, ndishimye cyane ariko. Iki n'icyo gitaramo cya mbere kuva
Covid-19 yakwaduka kirimo abantu benshi nagaragaye no kwa Merci.”
Uyu munyarwenya yavuze ko iki
gitaramo cyamuhaye ishusho y'itandukaniro rye n'ahahise ubwo yinjiraga mu
batera urwenya. Avuga ko abantu bamuzi, kandi bari kumuha umwanya wo kumwumva.
Ibintu yishimira.
Uyu munyarwenya avuga ko gusetsa
imbaga y'abantu, bisaba 'kubanza kubemeza ugitangira' kuko ari bwo bakwizera iyo
ari bwo ugitangira.
Rusine avuga ko asanga abantu bamuzi,
ariko ko atirara ahubwo ategura ibyo ari buganirize abantu, akajyanisha no kubyina ari ryo banga yubakiyeho.
Ati "Ngize amahirwe nsanga banzi,
ariko nanjye ntabwo mbatenguha. Iyo ngiye kuri 'stage' ari bwo bwa mbere ikintu
cya mbere nkora ni ukubyina kandi kubyina neza bya nyabyo... Nkora imyitozo
kugira ngo nze kubyina, nkihugura."
Uyu munyarwenya avuga ko iyo amaze
kubyina ari bwo ahita yanzika mu gutera urwenya. Yavuze ko impamvu abanyarwenya
batera urwenya ku bantu bazwi baba bitabiriye igitaramo ari ukugira ngo urwenya
rwumvikane neza.
Yashimye Dj Pius wamuhaye
amafaranga, avuga ko umuco wo gutanga amafaranga mu bitaramo by’urwenya atari
umuco Abanyarwanda barafata.
Rusine yavuze ko ubu arajwe ishinga
no gusoza amasomo ye muri Kaminuza aho ari mu mwaka wa kane mu ishami
ry'ubuzima bwo mu mutwe n'Ubumenyamuntu, kandi ko muri uyu mwaka ari bwo
yandika igitabo cye.
Yavuze ko muri iki gihe ari umunyamakuru wa Power FM. Kandi ko ashyize imbere gukora cyane muri filime n’ibindi bikorwa ahuriramo na Mugisha Emmanuel [Clapton].
Rusine yavuze ko umwihariko we ari
uguseruka abyina, kandi ko abanza kubyitoza mbere y’uko agera imbere y’abantu
Rusine yashimye Dj Pius n’abandi bamuhaye amafaranga agera ku bihumbi 67 Frw
Rusine yatangaje ko yishimiye kuba abantu bari kumwakira nyuma y’igihe amaze mu batera urwenya
Rusine yatangaje ko ashyize imbere mu kunoza filime ‘Mugisha na Rusine’ ahuriramo na Clapton
Muri iki gihe, Rusine Patrick ni
umunyeshuri muri Kaminuza aho yiga mu mwaka wa kane
KANDA HANO WUMVE ICYO RUSINE YATANGAJE NYUMA YA SEKA LIVE
TANGA IGITECYEREZO