Kigali

Meya Sebutege yahanuye abana bagiye kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Isi mu Bufaransa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/05/2022 9:48
0


Sebutege Ange uyobora akarere ka Huye yasabya abana bagiye mu mikino y’igikombe cy’isi cyateguwe na PSG kuzahesha ishema igihugu, ndetse bakazarangwa n’ikinyabupfura hamwe n’ababyeyi bazabaherekeza abasaba kuzita ku buzima bw’abana bwa buri munsi.



Kuva tariki 20 Gicurasi, mu Bufaransa hazatangira imikino y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru, imikino itegurwa n’ikipe ya PSG aho ihuriza hamwe amarerero yose iyi kipe ifite mu bice bitandukanye by’Isi. Iki gikombe cyitabirwa n’ibyiciro bitandukanye, abatarengeje imyaka 11,13 na 15 mu bahungu n’abakobwa.

Kuri iyi nshuro u Rwanda narwo ruzitabira iyi mikino nyuma y’aho umwaka ushize PSG ifunguye ishuri ryayo hano mu Rwanda, ribarizwa mu karere ka Huye. U Rwanda ruzahagararirwa n’abahungu batarengeje imyaka 11 ndetse n’imyaka 13. Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu mbere y’uko aba bana bahaguruka, umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange yagiranye ikiganiro n’abana, ababyeyi n’abatoza bazaherekeza aba bana.

Ange yabasabye ko bazahesha ishema u Rwanda nk’uko bisanzwe bikorwa. Yagize ati” bana bacu rero ndagira ngo mbabwire ko mugiye guhagararira igihugu, iyo umuntu agiye guhagararira igihugu akora ibishoboka byose akagihesha ishema. Hari ibibera mu kibuga ndetse no hanze yacyo. abenshi ni ubwa mbere mugiye kujya mu mahanga cyangwa se bwa kabiri, ariko ndagira ngo mbabwire ko mugiye igihugu kibizi kandi mugiye ubuyobozi bubahaye ubutumwa, ndetse buzabashyigikira kugira ngo muzabashe guhesha ishema igihugu”.

Izi mpanuro abana bazihawe mu masaha y'umugoroba ubwo bari bashoje imyitozo 

Meya kandi yasabye ababyeyi baherekeje abana ko bazabafasha gutanga umusaruro. "ubusanzwe tuzi ko abakinnyi bijyana ariko mwe kubera imyaka, twabahaye ababyeyi ngo babaherekeze. Babyeyi namwe mugiye muhagarariye igihugu, n’ubwo mutazakina ariko murasabwa gukurikirana ubuzima bwabo mukabaha morare. Aba bana mubahawe n'igihugu, nta mubyeyi ugiye ahagarariye umwana ahubwo ahagarariye igihugu. Igihugu cyibahaye aba bana mugomba kubagarura bafite intsinzi ndetse n'ubuzima buzima.

Biteganyijwe  ko aba bana bahaguruka i Huye kuri uyu wa kane saa 11:00 am bakagera I Kigali ikigoroba, ubundi bakitegura urugendo ruberekeza mu Bufaransa. Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu bisaga 12, izasozwa tariki 24 ubundi abana batemberezwe ibice bitandukanye bigize Parc des Princes, ari naho iri rushanwa rizabera.


Sebutege Ange yasabye abana kuzahesha ishema igihugu ndetse abwira ababyeyi bazaherekeza aba bana kubaba hafi

Umwaka ushize nibwo PSG yafunguye ishuri ryayo hano mu Rwanda 


Ibibuga abana bazakiniraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND