RFL
Kigali

Rutahizamu w’Amavubi yerekeje muri Botswana mu ikipe nshya – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2021 11:21
1


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), Iradukunda Jean Bertrand Kanyarwanda yerekeje mu ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana iherutse kumugura muri Gasogi United yari amazemo igihe gito.



Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, Bertranda Iradukunda yafashe rutemikirere yerekeza muri Township Rollers yo muri Botswana iheruka kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Bertranda wahagurutse i Kigali, aranyura muri Afurika y’Epfo aho aza kuva yerekeza i Gaberone mu murwa mukuru w’igihugu cya Botswana.

Iradukunda Jean Bertrand wakiniraga Gasogi United, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Township Rollers yo muri Botswana mu ntangiriro z’uku kwezi, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

TownShip Rollers FC Bertranda agiye gukinira ifite ibikombe 16 bya shampiyona yo muri Botswana, n’ibikombe 6 by’igihugu ndetse ikaba ikunze kugera kure mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League.

Kanyarwanda niwe munyarwanda wa mbere ugiye gukina muri shampiyona yo muri Botswana.

Ku kibuga cy’indege cya Kigali, Bertrand yari yaherekejwe n’umuryango we n’inshuti ze zirimo n’Umuryango wa Sibomana Patrick bakinannye mu Isonga, APR FC na Mukura VS.

Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Isonga FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura VS na Gasogi United.

Bertrand Iradukunda yerekeje muri Township Rollers yo muri Botswana

Bertrand yari yaherekejwe n'umuryango we

Bertrand na Sibomana Patrick bazamukanye mu mupira w'amaguru

Bertrand yari yaherekejwe n'umuryango n'inshuti

Bertrand Iradukunda akunda kwitabazwa cyane mu ikipe y'Igihugu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizuwiteka Landouard2 years ago
    Kanyarwanda org wacu azahirwe mugihugu gishya agiyemo p





Inyarwanda BACKGROUND