RFL
Kigali

MTN yatangije 'Home Fibre Connectivity' zifite umuvuduko munini wa Interineti ahantu 5 hatuwe cyane

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/10/2021 13:06
0


MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yatangaje itangizwa rya 'Home Fibre Connectivity' (ibikoresho byongera umuvuduko wa interineti) ziri ku muvuduko munini izishyira ahantu hatanu hatuwe harimo Bumbogo Hill, Umucyo Estate, Kagugu, Gacuriro (Vision 2020 Estate) na Gahanga (Nunga Estate).



Ibi bikoresho MTN yazanye byo guhuza ingo na interineti yihuta (MTN home fibre), biri mu ntego ya MTN yo kugeza interineti mu ngo igamije guha abakiriya interineti iri ku muvuduko munini mu ngo zabo, mu gushyira mu bikorwa intumbero yabo yo kuyobora mu kuzana ibisubizo by'ikoranabuhanga ku bw'iterambere ry'u Rwanda. Iyi kompani yatangaje itangizwa ry'ibi bikoresho mu rugo ahantu 5 hatuwe nk'igice cya 1 mbere y'ibindi bizakurikizwaho, ndetse n'ahandi hantu hatuwe zizagezwa mbere y'uko uyu mwaka urangira.

Uhagarariye ibikorwa bya MTN (General Manager), Didas Ndoli yagize ati: "Twatangije gahunda yo kuzana interineti mu ngo umwaka ushize kugira ngo duhaze ibyifuzo by'abakiriya bacu byo gukora, kwigira no kwidagadura mu ngo. Kuva icyo gihe, tumaze igihe dushaka uburyo bwo kongera no gutanga serivise nziza yisumbuye ku bakiriya bacu. Kuva ku ikoranabuhanga rya interineti nzira mugozi (P2P) twatangiye dutanga, ubu tunejejwe no gutangaza itangizwa ry'ibikoresho byongera interineti bishyirwa mu ngo bitanga umuvuduko uhagije Ku giciro kinogeye abakiriya"

Abakiriya babona iyi serivise ya MTN Home Fibre ku mafaranga ibihumbi makumyabiri y'amanyarwanda (20,000) bakabona 15MBps cyangwa ku 40,000 bakabona 50MBps interineti yihuta. Ikiyongereyeho, nka kimwe mu buryo bwo gutangiza iki gikorwa, MTN Rwanda iri guha abakiriya bose bashya ba Home Fibre batuye ku musozi wa Bumbogo Hill, Umucyo Estate, Kagugu, Gacuriro (Vision 2020 Estate), ibyumweru bibiri byo kugerageza hamwe na installation y'ubuntu na router. Izi nyongera zose zidasanzwe zizakomeza gutangwa n'ahandi hose uko kompani izagenda ihageza iyi serivise ya Home Fibre.

Abakiriya bifuza kwihuza na MTN Home Fibre, bahamagara ikipe ya MTN Rwanda ishinzwe kugurisha ku murongo utishyurwa wa 3111 cyangwa bakohereza Email kuri sales.RW@mtn.com. MTN kandi yatangaje ko abakiriya bakungukira kuri serivise zo gufasha abakiriya (customer servise) amasaha 24/7, ubufasha bwa tekinike bwihariye ndetse bakishyura ku ikoranabuhanga binyuze kuri MoMo pay bakanda *182*8*1*800000#.

MTN Rwandace//PLC (MTN Rwanda) niyo iyoboye isoko mu bijyanye n'itumanaho rya telefoni mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no guteza imbere ibikorwa byayo kandi niwo muyoboro wa 1 mu gihugu. MTN Rwanda itanga udushya dutandukane ku bakiriya ndetse n'ibigo harimo gutanga ama inite, interineti, interineti ikomatanyije. MTN Rwanda kandi niyo ya mbere mu bijyane n'ikoranabuhanga ry'amafaranga kuri telefoni binyuze mu kigo cyayo, Mobile money Rwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND