Rutahizamu w’Umunya-Nigeria wakiniye Kiyovu Sport umwaka ushize w’imikino ariko wifuzwaga na Rayon Sports, Babuwa Samson, yamaze kwerekeza muri Angola aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Bravos do Maquis ikina icyiciro cya Mbere.
Uyu
mukinnyi wari warasoje amasezerano y’umwaka muri Kiyovu utaramugendekeye neza,
byavugwaga ko ashobora kuzakinira Rayon Sports mu mwaka utaha ariko byarangiye
yerekeje muri Shampiyona ya Angola.
Ku
mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, ni bwo Babuwa Samson, yavuze
ko yamaze gusinya umwaka umwe muri Bravos do Maquis yo mu Cyiciro cya Mbere
muri Angola.
Yagize
ati “Ndashimira Imana ko yampaye amahirwe yo kuza hano ngo nandike amateka
mashya. Sinashoboye kugera ku byo nifuzaga gukora mu Rwanda, ariko ngomba
gukomereza hano muri Angola, ndashaka kuba umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi
hano. Nzagaruka mu Rwanda kuko ni mu rugo”.
Babuwa
Samson yageze mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2015/16, akina imyaka ine muri
Sunrise FC, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports yakiniye umwaka umwe.
Mu
mwaka w’imikino wa 2019/20 wahagaritswe kubera Coronavirus, Babuwa ni we wari
uyoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda gutsinda ibitego byinshi kuko yari afite 15
mu mikino 24, asohotse muri Kiyovu ayitsindiye ibitego 3 mu mikino 5 yakinnye.
Iyi
kipe ya Bravos do Maquis Babuwa agiye gukinira, imaze imyaka 38 ishinzwe, ikaba
ibarizwa mu gace ka Luena gaherereye mu burasirazuba bwa Angola, ikaba ikinira
ku kibuga cya Estádio Mundunduleno Luena, ikaba nta gikombe cya shampiyona
iregukana, gusa mu 2015 yegukanye igikombe cy’Igihugu.
Iyi
kipe itozwa n’umunya-Angola Zeca Amaral, akaba yungirijwe na mwenewabo Almiro
Lobo.
TANGA IGITECYEREZO