RFL
Kigali

Ni iki cyatumye Babuwa Samson ahagarikwa akanirukanwa mu mwiherero wa Kiyovu Sport?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/05/2021 11:26
0


Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo aherutse kuvuga mu itangazamakuru akababaza cyane abayobozi b’iyi kipe.



Babuwa yahagaritswe nyuma y'amasaha macye uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Karekezi Olivier yirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rutsiro ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ibitego 2-1.

Kwitana bamwana, kwishishanya no kurebana ay’Ingwe, nibyo bimaze iminsi muri Kiyovu Sports, ibyo ntibyabaye ku bakinnyi gusa kuko biri no mu bayobozi n’abatoza, ari nabyo byabaye intandaro yo kwirukana umutoza mukuru Karekezi Olivier wari umaze iominsi 210 yonyine mu Rucaca.

Hashize iminsi micye Samson Babuwa utarigeze akoreshwa mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwemo na Rutsiro 2-1, atangaje ko muri Kiyovu Sports hakoreshwa ubundi buryo yise imyuka mibi kandi atemera.

Byavuzwe ko iyi kipe yazanye umuganga wa gakondo (Umupfumu) mu mwiherero bitegura umukino wa Rutsiro, gusa bitigeze bigira icyo bibafasha kuko iminota 90 y’umukino yarangiye batakaje amanota atatu yose nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yatangaje ko ibyo uyu mukinnyi yatangaje ari ibinyoma ndetse ari no guharabika ikipe, avuga ko yamaze guhagarikwa kubera amagambo yavuze.

Uyu mukinnyi kandi yamaze no kwirukanwa mu mwiherero w’iyi kipe iri kwitegura Rayon Sports bakina kuri uyu wa gatatu, ndetse akaba ataza no kuwugaragaramo.

Babuwa yageze muri Kiyovu Sport mu 2020 avuye muri Sunrise FC, nyuma yo kuyobora abandi mu gutsinda ibitego mu mwaka wose w’imikino.

Babuwa yashinje Kiyovu Sport gukoresha amarozi, ahita yirukanwa mu mwiherero aranahagarikwa

Babuwa ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sports ndetse banayihenze





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND