RFL
Kigali

Maradona, Pele na Messi bayoboye urutonde rw’abakinnyi 50 b’ibihe byose mu mupira w’amaguru ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/04/2021 15:56
0


Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ihuza imbaga, ndetse ukaba ushyirwa ku mwanya wa mbere mu mikino ishimisha benshi ikanatuma basabana. Kuva umupira w'amaguru watangira gukinwa habayeho abakinnyi benshi bakomeye kandi besheje imihigo myinshi, byatumye hasigara impaka muri rubanda bibaza ninde ukwiye gushyirwa ku mwanya wa mbere?



Ibihe abakinnyi batandukanye babayeho nabyo bigira uruhare rukomeye mu gukomeza izo mpaka mu bakunzi ba ruhago, kuko usanga bamwe bavuga bati iyo bariya baba bari mu kibuga muri iki gihe ntabwo ibyo bakoze babikora, gusa ntibikuraho amateka n’ibigwi abakinnyi bari nyakwigendera Diego Maradona na Pele bakoze mu gihe bari mu kibuga.

Benshi bakunda kujya impaka cyane hagati y’abakinnyi barimo Maradona na Pele, hibazwa umukinnyi w’ibihe byose muri ruhago, ndetse hakongera kwibazwa ninde uyoboye ruhago y’iki gihe hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Ikinyamakuru 90Min.Com gikunda gukora inkuru zicukumbuye muri siporo, ariko hibandwa cyane kuri ruhago, cyasohoye urutonde rw’abakinnyi 50 b’ibihe byose mu mupira w’amaguru bayobowe na nyakwigendera Diego Armando Maradona ukomoka muri Argentina.

Icyatunguye abakurikira umupira w’amaguru, ni uko Cristiano Ronaldo agaragara ku mwanya wa karindwi kuri uru rutonde Messi yashyizwe ku mwanya wa gatatu inyuma ya Maradona na Pele.

Reka turebe bimwe mu bigwig bya bamwe mu bakinnyi bagaragara kuri uru rutonde.

Diego Armando Maradona


Uyu mugabo witabye Imana mu mpera za 2020, yafashije Argentine kwegukana igikombe cy’Isi, akaba ariwe washyizwe ku mwanya wa mbere mu bakinnyi babayeho b’abahanga kuva umupira w’amaguru watangira gukinwa.

Maradona yari azwiho gutsinda ibitego byinshi byuzuye ubuhanga buhanitse kandi yanahesheje Argentine igikombe cy’isi iheruka. Maradona yakiniye amakipe menshi akomeye iburayi nka Barcelona, Napoli, Sevilla ndetse n'ay'iwabo nka Boca Juniors na Old boys ari nako atwaramo ibikombe bikomeye kuko nka Napoli yahatwariye shampiyona ebyiri na Champios league imwe. Kubera ubuhanga bwe budasanzwe uyu mugabo yagiye yegukana ibihembo byinshi birimo Ballon d’or, Guerin d’or n’ibindi.

Pele


Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pele mu ruhando rw’umupira w’amaguru, yarabiciye biracika mu gihe cye, ubuhanga butangaje bwo gutwara umupira ndetse no gutsinda ibitego byatumye bamwe bamwitirira Umwami wa ruhago.

Igitangaje kuri Pele ni uko nta kipe yo ku mugabane w’i Burayi yigeze akinira kuko yakiniye Santos y'iwabo yafashije gutwara ibikombe makumyabiri na bitandatu mu marushanwa yose bakinnye. Kandi yakiniye na New York Cosmos yo muri Amerika. Yafashije ikipe y’igihugu ya Brazil gutwara ibikombe by’Isi bitatu harimo bibiri byikurikiranya icyo mu 1958 no mu 1962. Kubera ubuhanga mu guconga ruhago yari afite yegukanye ibihembo byinshi nko kuba we na Maradona baratowe na FIFA nk’abakinnyi b'ikinyejana cya 19, kandi afite agahigo ko kuba ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi 1281.

Lionel Messi


Uyu munya-Argentine ufatwa nk’uyoboye ruhago y’iki gihe, kugeza magingo aya yakiniye ikipe imwe gusa mu buzima bwe, ya FC Barcelona ayifasha gutwara ibikombe bitandukanye birimo Champions league enye, La liga icumi, FIFA club world cup eshatu, Copa del rey esheshatu n’ibindi.

Kubera ubuhanga budasanzwe mu gucenga no gutsinda umunzenze w’ibitego ubudasiba byatumye yegukana amagana y’ibihembo nka Ballon d’or esheshatu, FIFA the best imwe kandi yatowe nk’umukinyi wa La liga inshuro icyenda.

Johan Cruyff


Uyu munyabigwi ukomoka mu Buholandi uzwiho kuba hari icenga ryamwitiriwe ndetse anazwiho kuba ari we wazanye uburyo bw’imikinire bwamamaye nka ‘Total football’. Yakiniye amakipe nka Ajax yatwariyemo ibikombe bya shampiyona umunani na European cup, Champions league eshatu ndetse na Barcelona batwaranye La liga 4 na Champions league 1. Yafashije kandi ikipe y’igihugu ye kwegukana ibikombe binyuranye birimo igikombe cy’Isi mu 1974 na UEFA European championship mu 1976. Ku giti cye yatwaye Ballon d’or eshatu, yabaye umukinnyi mwiza w’umuholandi inshuro eshatu, igihembo cyatangwaga buri mwaka.

Zinedine Zidane


Uyumufaransa wakanyujijeho mu mupira w'amaguru, yakiniye amakipe atandukanye arimo Cannes, Bordeaux, Juventusna Real Madrid ubu abereye umutoza. Yatowe nk'umukinnyi mwiza ku mugabane w'uburayi naUEFA Golden Jubilee Pollmu myaka mirongo itanu ishize.

Yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y'igihugu tariki ya 17 Kanama 1994, mu mukino wa gicuti wahuzaga u Bufaransa na Czech Republicaho yinjiye mu kibuga asimbura agafasha ikipe ye kunganya ibitego 2-2 nyuma yo gutsinda ibitego bibiri wenyine. Mu makipe yose yanyuzemo yayafashije kwitwara neza yegukana ibikombe atibagiwe n’ikipe y’igihugu yafashije gutwara igikombe cy’Isi mu 1998. Ku giti cye yegukanye ibihembo byinshi birimo Ballon d’or ebyiri, Onze d’or eshatu na FIFA world player w’umwaka inshuro eshatu.

Cristiano Ronaldo


Uyu rutahizamu w’umunya Portugal ufatwa nka nimero ya mbere mu bakinnyi bakiri mu kibuga magingo aya, yakiniye amakipe atandukanye arimo Sporting Lisbone, Manchester United, Real Madrid na Juventus akinira kuri ubu.

Uwavuga ibigwi bya Cristiano byafata igihe kirekire, ariko icy’ingenzi ni igikombe cya Euro 2016 yafashije Portugal kwegukana ndetse na UEFA Nations League mu 2018-19.

Ronaldo yafashije amakipe yakiniye kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Champions League eshanu, Ibikombe by’Isi by’amakipe bine, ibikombe bya shampiyona birindwi ndetse n’ibindi.

Ku giti cye nk’umukinnyi Ronaldo yegukanye igihmbo cy’umukinnyi w’indashyikirwa w’ikinyejana ndetse akaba amaze kwegukana umupira wa zahabu ‘Ballon d’Or’ inshuro eshanu.

Alfredo di Stéfano


Uyumunya Argentine uzwiho kuba yarakoze ikintu gitangaje cyo gukinira amakipe y’ibihugu bitatu mu gihe abandi bakinira kimwe (Argentina, Colombia, Spain). Yakiniye amakipe menshi ariko iyo yakoreyemo ibitangaza ni Real de Madrid aho yatwaranye nayo La liga umunani na Champions league eshanu. Ku giti cye nk’umukinnyi yatwaye Ballon d’or ebyiri n’ibindi bitandukanye.

Ronaldinho


Umunya Brazil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho ni umwe mu bakinnyi babayeho batanze ibyishimo kuri benshi, ndetse agira nicyo afasha abakinnyi bakiri bato barimo bazamura urwego kuko yabasigiye amacenga menshi kugeza magingo aya bakigana.

Ronaldinho yakiniye amakipe menshi akomeye arimo Paris Saint Germain, Milan AC, FC Barcelona hamwe n'andi y’iwabo nka Flamengo, akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil. Yatwaye ibikombe bitandunye birimo La liga 3’ super cup 2 na Champions league1 ari kumwe na Barcelona kandi yanatwaye Serie A ari kumwe na AC Milan ndetse hamwe na Brazil batwaye igikombe cy'Isi mu 2002 na Copa America mu 1999. Ku giti cye yatwaye Ballon d’or ebyiri n’ibindi bihembo byinshi bitandukanye.

Urutonde rw’abakinnyi 50 b’ibihe byose mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi:

50. Luka Modric

49. John Charles

48. Robert Lewandowski

47. Jairzinho

46. Omar Sivori

45. Paulo Rossi

44. Paul Breitner

43. George Weah

42. Kaka

41. Lev Yashin

40. Gunnar Nordahl

39. Sandor Kocsis

38. Kevin Keegan

37. Hristo Stoichcov

36. Gianluigi Buffon

35. Johan Neeksens

34. Xavi

33. Luis Suarez [midfielder born in 1935]

32. Karl-Heinz Rummenigge

31. Andres Iniesta

30. Rivelino

29. Bobby Moore

28. Socrates

27. Lothar Mattheus

26. Ronaldinho

25. Ruud Gullit

24. Bobby Charlton

23. Guiseppe Meazza

22. Raymond Kopa

21. Romario

20. Eusebio

19. Marco van Basten

18. George Best

17. Zico

16. Franco Baresi

15. Ferenc Puskas

14. Paolo Maldini

13. Gerd Muller

12. Mane Garrincha

11. Alfred

10. Roberto Baggio

9. Michel Platini

8. Zinedine Zidane

7. Cristiano Ronaldo

6. Ronaldo Nazario

5. Johan Cruyff

4. Franz Beckenbauer

3. Lionel Messi

2. Pele

1. Diego Maradona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND