Kigali

Imbamutima za Pele kuri Cristiano Ronaldo wakuyeho agahigo yari yihariye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/03/2021 14:56
0


Ufatwa nk’umwami wa ruhago ku Isi, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele yashimiye cyane Cristiano Ronaldo wakuyeho agahigo ke ko gutsinda ibitego byinshi mu mikino yemewe, nyuma yo gutsinda ibitego bitatu Cagliari muri shampiyona y’u Butaliyani.



Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, Cristiano yafashije Juventus gutsinda Cagliari 3-1, bituma izamuka ku rutonde rwa shampiyona, aho irushwa inota rimwe na AC Milan ya kabiri.

Uyu mukino wasize amateka akomeye mu buzima bwa Cristiano Ronaldo wujujeibitego 770 mu mwuga we, bimugira umukinnyi wa mbere ku Isi umaze gutsinda ibitego byinshi, akaba yakuyeho agahigo kari gafitwe na Pele.

Pele watsinze ibitego 757 mu mikino yemewe, yafashe umwanzuro wo gushyiraho ibindi 10 birimo ibyo yatsindiye ikipe ya gisirikare ya Brazil ndetse n’ibyo yatsindiye ikipe ya Leta ya Sao Paulo, byose hamwe biba 757.

Ntabwo Ronaldo yigeze yishimira agahigo ka Pele yakuyeho kugeza ku mukino yatsinzemo Cagliari ibitego bitatu, abona gutangaza no kugaragaza ko yishimiye agahigo yaciye ko kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi ku Isi.

Ronaldo yasobanuye ko impamvu atigeze yishimira iki gikorwa mbere, ari uko yashakaga kubanza kurenza umubare w’ibitego bitanazwi Pele avuga ko yatsinze.

Uyu munya-Portugal yatangaje ko atewe ishema n’uyu munyabigwi wo muri Brazil kimwe n’abandi bafana ku Isi hose.

Yagize ati “Ibyumweru bike bishize byari byuzuye amakuru n’imbare ivuga ko ndi umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya ruhago ku Isi, narenze ku bitego 757 byemewe byatsinzwe na Pelé”.

Ronaldo kandi yashimiye buri wese wagize uruhare mu rugendo rwe rwa ruhago kugeza ubwo aciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere umaze gutsinda ibitego byinshi ku Isi.

Abakinnyi ndetse n’abandi ba –Sportif batandukanye bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa bwa Ronaldo.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Pelé yagaragaje amarangamutima ye, ashimira CYANE Cristiano wakuyeho agahigo ke.

Yagize ati “Ubuzima ni urugendo rugana hamwe. Buri wese akora urwe kandi nawe uri mu rugendo rwiza. Ndagushima cyane, nkunda kukureba ukina kandi ubu nta banga ririmo kuri buri umwe. Ngushimiye uburyo wakuyeho agahigo kanjye ko gutsinda ibitego byinshi mu mikino yemewe, icyo nicuza aka kanya ni uko utandi hafi ngo nguhobere”.

Ronaldo aheruka guhabwa igihembo cy’umukinnyi w’ikinyejana cya 21.


Cristiano yatsinze Cagliari ibitego bitatu aca agahigo gakomeye muri ruhago ku Isi


Pele yashimiye Cristiano wakuyeho agahigo ke

Ronaldo niwe mukinnyi wa mbere ku Isi umaze gutsinda ibitego byinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND