RFL
Kigali

Biravugwa: Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri FC Zurich yo mu Busuwisi atanzweho akayabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/03/2021 9:53
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague, biravugwa ko yifuzwa n’ikipe ya FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Busuwisi, ndetse ikaba igiye kumutangaho arenga Miliyoni 316 mu mafaranga y’u Rwanda.



Ibi bivuzwe nyuma yuko uyu mukinnyi yitwaye neza mu mikino ibiri yakinnye mu irushanwa rya CHAN 2020, riheruka kubera muri Cameroun, byumwihariko umukino Amavubi yatsinzemo Togo 3-2, byatumye amakipe atandukanye amubenguka.

Radio 10 yatangaje ko nubwo amakipe arimo FC Basel na Luzern atanyuzwe n’imikinire ye, FC Zurich yo yamushimye ndetse ikaba igiye no ku mutangaho €265k (316,613,713 Frws).

Biravugwa ko uku kwezi Lague afata rutemikirere yerekeze mu Busuwisi gukora ikizamini cy’ubuzima.

Zurich iri mu makipe y’ubukombe mu gihugu cy’u Busuwisi, kuko yibitseho ibikombe 12 bya shampiyona ndetse n’ibikombe 10 by’igihugu. Kuri ubu, iri ku mwanya wa kane nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa muri shampiyona.

Zurich imaze imyaka 124 ishinzwe, ikaba ikinira ku kibuga cya Letzigrund, Zürich, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu     26,105 bicaye neza.

Kuri ubu itozwa n’umwenegihugu Massimo Rizzo.


Lague yarigaragaje cyane mu mikino ibiri yakinnye muri CHAN 2020



Lague ni umwe mu bakinnyi bafasha APR FC mu busatirizi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND