RFL
Kigali

Ntawatorotse! AS Kigali yageze mu Rwanda ikomereza mu mwiherero yitegura uwo kwishyura - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/02/2021 12:48
0


Nyuma yuko bivuzwe ko hari abakinnyi ba AS Kigali batorokeye muri Tunisia aho iyi kipe yari yitabiriye umukino w'ijonjora rya gatatu muri CAF Confederation Cup, yasesekaye mu Rwanda nta mukinnyi cyangwa umutoza ubura, dore ko bagarutse bose uko bagiye.



Uretse umunyamakuru David Bayingana wa B&B FM wakomereje i Monastir gukurikira ikipe y'igihugu ya Basket Ball igiye gukina ijonjora rya kabiri muri Afro Basket 2021, abandi bantu bose uko ari 34 berekeje muri Tunisia basesekaye i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2021, nyuma yo gutsindirwa i Sfaxien ibitego 4-1.

Ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya AS Kigali baba batorokeye Istanbul muri Turukiya aho iyi kipe yamaze amasaha menshi mbere yo gufata indege ibageza ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, AS Kigali yakomereje mu mwiherero nyuma yo gupimwa COVID-19.

Umukino ubanza wabereye i Sfaxien muri Tunisia, AS Kigali yatsinzwe na CS Sfaxien 4-1, bikaba bisaba iyi kipe y'umujyi wa Kigali gutsinda aba Bararu 3-0, kugira ngo ikomeze mu mikino y'amatsinda.

AMAFOTO: AS KIGALI IGEZE MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND