RFL
Kigali

Bénis Lubunga uba muri Amerika n'itsinda SMS ry'i Burundi bahuje imbaraga bakorana indirimbo 'Muri Wewe'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2021 14:52
0


Nyuma y'uko benshi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda, mu Burundi na USA bari bategerezanyije amatsiko menshi indirimbo 'Muri Wewe' ya Bénis Lubunga na Sons of The Morning Star (SMS) itsinda rizwi mu Burundi, kuri ubu yamaze kujya hanze yishimirwa n'abatari bake kuri shene ya Youtube ya Bénis Lubunga.



Bénis Lubunga yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yari bayitegerejeho umusaruro mwiza, bizeye ko izafasha imbaga y'abantu benshi harimo n'abakunzi be bwite ndetse n'abasanzwe bakunda SMS. 

UMVA HANO INDIRIMBO 'MURI WEWE' YA BENIS FT SMS

Bénis Lubunga ni umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasohoye indirimbo nyinshi kandi akorana indirimbo n'abahanzi batandukanye. Mu gihe gishize yashize hanze indirimbo yakunzwe yise 'Imana ni Nziza'.


Umuramyi Benis ukorera muzika muri Amerika

SMS (Sons of the morning star) ni itsinda rimaze kuba ubukombe ndetse i Burundi barifata nk'Umwami ba Acapela kubera amateka ryanditse mu miririmbire y'amajwi adaherekejwe n'ibyuma (Acapela), haba mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu materero atandukanye. 


Itsinda SMS rifatwa nk'Umwami wa Acapella i Burundi


Ba uwa mbere kureba hano amashusho ya 'Muri wewe' ya Benis LUBUNGA Ft SONS OF THE MORNING STAR









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND