RFL
Kigali

Abanya-Nigeria bakwiye kureka gukomeza gushakisha undi Jay-Jay Okocha kuko atazaboneka - Adepoju na Okocha

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/12/2020 15:08
0


Uwahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Nigeria 'Super Eagles' Austin Okocha uzwi nka Jay-Jay Okocha yashimangiye ko inzozi Abanya-Nigeria bahoramo zo gushaka undi Jay Jay' bakwiye kuzihagarika kuko batazamubona.



Aya magambo yasubiwemo kandi na mugenzi we bakinanye igikombe cy'Isi, Mutiu Adepoju wavuze ko hari igitutu gikabije ku bakinnyi bato mu ikipe y'igihugu, gituma badatuza ngo bashyire umutima hamwe bashake umusaruro mwiza.

Okocha w'imyaka 47 y'amavuko, yasezeye kuri ruhago mu 2008, aheruka kuvugira kuri Brila FM y'i Lagos muri Nigeria ko kubura kw'abakinnyi bo hagati bafite ubuhanga mu ikipe y'igihugu biri mu biyisubiza inyuma ku buryo bugaragarira muri wese.

Yagize ati: "Dukwiye gushyigikira aba bakinnyi bagatera imbere mu buryo bwabo aho kubashyiraho igitutu tubita ngo ni abasimbura ba kanaka cyangwa kanaka.

"Numva abantu bareka ibyo guhora bategereje undi Jay-Jay kuko bibangamiye aba bakinnyi bato".

 Mu myaka ya vuba ishize, abakinnyi ba Nigeria nka Rabiu Ibrahim na Kelechi Nwakali, Joel Obi na Alex Iwobi bagiye babonwa ndetse bahimbwa amazina ko baje gusimbura Okocha, benshi babona ko nyuma ye Nigeria itigeze igira undi mukinnyi wo hagati w'ubuhanga nka we.

Okocha yatangiye gukinira Super Eagles mu 1993 bakina na Ivory Coast, yaje kuba umunya-Nigeria wa mbere wakinnye ibikombe by'isi bitatu; 1994,1998 na 2002.

Uyu mugabo wakiniye hagati amakipe nka Bolton, Hull CIty na PSG azwi nk'umwe mu bahanga bidasanzwe babayeho muri Africa y'Iburengerazuba, yahembwe inshuro ebyiri nka BBC African Footballer of the Year.

Umukinnyi wo hagati Adepoju, nawe wakinnye ibikombe by'isi bitatu hamwe na Super Eagles yemeza ko abafana n'itangazamakuru rya Nigeria bashyira igitutu ku bakinnyi bakiri bato.

Uyu wujuje imyaka 50 yabwiye BBC Sport Africa ati: "Ntekereza ko kwita abakinnyi bakiri bato amazina nka 'uwundi Messi' cyangwa ' undiJay Jay Okocha' ari ukubarenganya kandi bidakwiye.

"Kuzamukira muri iryo gereranya bibaganisha ku gutsindwa kuko uburemere bw'ibyo bitezweho bubica mu mutwe.

"Niyo mpamvu abakinnyi bamwe bananirwa gukora cyane ngo bubake izina ryabo kuko mu buryo bworoshye batwarwa n'ibyo itangazamakuru ribandikaho."

Uyu mugabo avuga ko mu myaka 10 ishize yabonye abakinnyi benshi bafite impano ariko batabashije kugira ku rwego rwo hejuru kubera izi mpamvu.

Adepoju ni umutoza ufite impamyabumenyi ya 'UEFA Pro license' akanagira ubwenegihugu bwa Espagne nyuma y'imyaka yahamaze akinira amakipe nka Real Madrid, Real Sociedad na Salamanca.

Okocha yabaye umukinnyi ntagereranywa muri Afurika byumwihariko muri Nigeria





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND