RFL
Kigali

Urutonde rwa Filimi 10 zijyanye na Noheli zakunzwe kurusha izindi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/12/2020 14:45
1


Kuri buri Noheli, havuka impaka mu bakunzi ba filimi hibazwa ngo ni iyihe filime ijyanye na Noheli y’ibihe byose yakunzwe kurusha izindi? Uruganda rwa Cinema muri Amerika ruzwi nka Hollywood ruterwa ishema no gukora filimi zerekeye Noheli nubwo mu myaka ya vuba byagaragaye ko bigoye bitewe no kutabona filimi z'umwimerere.



Mu buzima busanzwe Twese dukunda Filimi zidukumbuza ibihe runaka kandi usanga  abakora gahunda za Televiziyo arizo  batwereka kabone nubwo twaba twarazirebye  inshuro nyinshi.

Mu bunararibonye bwo gukemura impaka zavuka ku munsi mukuru wa Noheli wenda  bitewe n’abatishimiye  filimi zerekanwe,amastudio menshi yahisemo kwerekana  ajyanye na Noheli murwego rwo kongera ibitekerezo by’urukumbuzi mu bantu kandi aba afite icyizere ko byagerwaho.

Niyo mpamvu  mu gukora urutonde  rw’izo filimi babanza kuzigenzura nibura incuro 2. Uwitwa Die Hard ati”njye nahisemo kwerekana filime zijyanye n’insanganyamatsiko cyangwa umunsi mukuru wa Noheli, bisobanuye ko ntamwanya w’ibikorwa uba muri izo filimi”. Ushobora kutemeranya nanjye kurutonde mba nakoze amafaranga ninjizaga akagabanuka ariko nkabikora murwego rwo kwerekana Filime zerekeye Noheli z’ibihe byose.

Dore urutonde rwa Filime 10 za mbere  zerekeye Noheli z’ibihe byose  cyangwa se zakunzwe kurusha izindi  

10. The Nativity Story

Iyi niyo filime yonyine igerageza gusobanura mu buryo bwuzuye kandi bw’ukuri   ibijyanye na Noheli.

 9. Miracle on 34th Street

Muri iyi Filimi ,Kris Kringle cyangwa se Santa wemeza ko ari we Pere Noel agerageza kumvisha mu by'ukuri umukobwa ukiri muto ko agomba kongera kwizera Noheli  nubwo aba akikijwe n’abantu batekereza ko ari ugupfusha amafaranga ubusa. Ni filime ishobora kuguca intege mu gihe waba utizera.

 8. Love, Actually

Emma Freud wanononsoye imyandikire y’ iyi filime, yabanje kuvumbura ko imyitwarire  y’umwe mubayikinnye witwa Rowan Atkinson yasobanuraga umumalayika woherejwe gutesha umutwe Alan Rickman, nawe akaba ari umwe mubayikinnye, wageragezwaga ngo agwe mucyaha cy’ubusambanyi.

7. The Chronicles of Narnia: The Lion, the Witch and the Wardrobe

Iyi filime ni impimbano  yuzuyemo ubutumwa buvuga kuri Noheli, ikaba nayo iri muzakunzwe cyane kandi ikaba igaruka cyane kumunsi wa Noheli.

 6. A Charlie Brown Christmas

Iyi filime yakinwe muburyo bw’igishushanyo cy’igiti cya Noheli. Ni ngufi ariko isobanura byimbitse ibijyanye na Noheli (ivuka rya Yesu). Icyo giti gikoze mu isura y’umwana Yesu.

 5. The Nightmare Before Christmas

Ni filime ifite byinshi yigisha ku bijyanye n’imyitwarire myiza nko kwicisha bugufi no kugira Ubuntu ndetse n’umunzero nk’ibimenyetso by’umunsi mukuru wa Noheli

 4. Elf

Byemezwa ko iyi ariyo filime nziza mu myaka ya vuba n'ubwo itinjira cyane mu gusobanura ukuri cyangwa ngo ibe irimo ubuhanga bwinshi.

 3. The Snowman

Ni filime ngufi cyane ariko yamenyekanye cyane ndetse yagize na benshi ihindura

 2. A Muppet's Christmas Carol

Iyi filimi iza kumwanya wa 2 mu zamenyekanye cyane zijyanye na Noheli. Yakinnwe kubana ikaba irimo indirimo zikora kumitima, mbese irashimishije kuyireba. 

 1. It's a Wonderful Life

Iyi niyo filimi ivuga kuri Noheli  ihiga  izindi mugukundwa n’abantu benshi ku isi.

Src: Christian Today

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EMMANUEL2 weeks ago
    MVUYEKURE





Inyarwanda BACKGROUND