RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Yateye inda umukobwa we w’imyaka 15 kugira ngo hatazagira undi muhungu umurongora mbere ye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/12/2020 12:22
0


Umugabo w’imyaka 48 witwa Thaddius Audu yateye inda umukobwa we Justine w’imyaka 15 kugira ngo hatazagira undi musore umurongora.



Audu ukomoka muri Nigeria yatandukanye n’umugore we Talatu Ayi, bumvikana ko umugabo ari we usigarana umwana wabo Justine ariko bemeranya ko murumuna wa nyina aza gufasha umugabo kurera umwana, umwaka ushize nibwo murumuna wa nyina wagize uruhare mu kurera uyu mwana w’umukobwa yapfuye azize impanuka ikomeye muri Mutarama.

Kuva ubwo Audu yahisemo kwimukira mu nzu y'ibyumba bitatu yari yarashoboye kubaka mu mudugudu nyuma y'ibyabaye, kugira ngo umukobwa we abeho neza mu mutekano kandi nta bwoba afite. Nyuma y’igihe gito nibwo byaje kugaragara ko wa mwana w’umukobwa atwite inda ya Se ndetse bikaba byaramuteye igikomere ku buryo ashaka no kwiyahura.

Ati”Mfite igikomere ntabasha gusobanura, nta mpamvu n’imwe mfite yo kubaho, aho kugirango nkomeze kubaho mfite isoni n’uburibwe bw’ibyaha ntakoze nahitamo gupfa, Mama yantaye mfite imyaka ibiri gusa kandi kuva ubwo ntiyigeze agaruka no kundeba, mama wacu  Agnes nafataga nka mama yarpfuye aransiga,data nasigaranye ni we wanteye inda  ni ubuhe buribwe buruta ubwo ndimo? ” Yabajije arira cyane.

Ati”Data yanyishe urubozo yakundaga kuza kungenzura mu myanya y’ibanga nsinziriye,yageze aho aza kumfata ku ngufu arangije ambwira ko ningira uwombibwira azanyica, yangize umugore we kugeza ubwo anteye inda, iyo mama aza kuba ahari data ntiyari kunkorera ibyo, ni gute nzabyara umwana duhuje papa."

"Iyo mama wacu ataza gupfa sinari kuba meze gutya kuko urupfu rwe rwatumye data anyangiriza ubuzima, uyu munsi wa none ata aracyantoteza yantegetse ko nzamubyarira umwana w’umuhungu kandi atari njye utanga urubyaro".

Ku ruhande rwa se avuga ko ibyo yakoze yabikoze nko kwihemba kubera ko yareze umukobwa we mwiza agakura ati ”Nahoraga ntekereza ukuntu navunitse ndera uyu mwana ngenyine nyuma hakazaza umusore akamujyana nkumva simbishyikira".

Ati”Namusabye ko yabanza kambyarira umwana w’umuhungu kuko nta wundi mwana ngira noneho na we akabona kuzashakana n’undi musore yihitiyemo, ibyo ni ibintu twari twarumvikanye ahubwo sinzi impamvu yabishyize ahagaragara".

Src: sojworldnews.co

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND