RFL
Kigali

CAF Confederations Cup: AS Kigali yiteguye ite KCCA yo muri Uganda?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2020 16:04
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali butangaza ko bwiteguye neza umukino wa KCCA mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup uteganyijwe mu cyumweru gitaha, ndetse abakinnyi bashyiriweho agahimbazamusyi gahanitse mu gihe basezerera iyi kipe yo muri Uganda.



Umukino ubanza hagati yaya makipe uteganyijwe kubera mu Rwanda ku wa gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2020, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Uganda tariki ya 06 Mutarama 2021.

AS Kigali imaze iminsi itatu isubukuye imyitozo nyuma yo kuyihagarika ubwo itegeko rya Minisiteri ryasohokaga rihagarika shampiyona ndetse n''imyitozo y'amakipe, ariko iyi kipe igahabwa uburenganzira bwo kwitoza ndetse no gukina imikino mpuzamahanga.

Umuyobozi wa AS Kigali, Bwana Shema Fabrice, yatangaje ko ikipe iri mu mwuka mwiza, uretse Bishira Latif na Rusheshangoga Michel bagifite ibibazo by'imvune, ariko abandi bakinnyi bose bameze neza kandi biteguye urugamba.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bafite icyizere cyinshi cyo kuzabona umusaruro mwiza imbere ya KCCA, bagakomeza mu cyiciro cya nyuma kizabaha itike yo kujya mu matsinda.

Shema yavuze ko abakinnyi hari agahimbazamusyi adashaka gutangaza abakinnyi bemerewe kandi gashimishije mu gihe basezerera KCCA.

Biteganyijwe ko KCCA izagera i Kigali ku cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020, mu gihe umukino uteganyijwe ku wa gatatu tariki ya 23.

AS Kigali yageze mu cyiciro cya kabiri muri iri rushanwa, isezereye Orapa United yo muri Botswana mu ijonjora ry'ibanze, nyuma yo kunganya 2-2 mu mikino yombi, ariko AS Kigali igakomeza kubera igitego cyo hanze yatsindiye muri Botswana.

KCCA yo ntiyigeze ikina ijonjora ry'ibanze, ikaba izaba ikina umukino wa mbere muri iri rushanwa ry'uyu mwaka.

AS Kigali yiteguye guhangana na KCCA ikayikuraho amanota atatu i Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND