Kigali

Gisagara: Ivangura rishingiye ku idini ribateye impungenge

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:14/12/2020 14:20
1


Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, NURC ivuga ko itari izi ko ikibazo cy'ivangura rishingiye ku idini kiremereye gusa ngo ubwo abaturage bakigaragaje, iyi komosiyo igiye kukitaho ndetse iratanga icyizere ko kitazananirana.



Iki kibazo abaturage bakigaragaje mu cyumweru gishize, ubwo umuryango AJPRODHO JIJUKIRWA wahuraga n'abahagarariye inzego z'uturere n'abahagarariye abagenerwabikorwa mu karere ka Huye na Gisagara mu biganiro byari bigamije kubaka igihugu kizira amacakubiri, no gusuzuma ibyo umushinga Duhuze wabagejejeho.

Bagaragaje ko babifashijwemo n’uyu mushinga bashoboye gukira ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi babasha kunga ubumwe barenga amacakubiri ashingiye ku moko. Gusa bagaragaje ko kuri ubu imbogamizi babona ibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ari ivangura rishingiye ku idini.

Uwizeyimana Jeannette, wo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara azi urugero rw’umuhungu n’umukobwa bakundana imiryango yabo yanga kubashyingira kuko bari mu madini atandukanye.

Agira ati “Hari umwana w’umukobwa wakundanye n’umuhungu, umwe ari umudivantiste undi ari umuporotesitani, byabayemo ikibazo gikomeye cyane, ni ukuvuga ngo ababyeyi baravuze ngo ntabwo tuzava mu badivantiste ngo ndushyingire umuhungu wacu mu baporoso”.

Ababyeyi b’umuhungu ngo bamubwiraga ko nava mu badivandisite akajya mu baporoso, azaba abaye inganzwa. Urukundo rwabo rwari rwaramaze kugera kure. Umuhungu abwiye iwabo ngo bage kumusabira no kumukwera, ababyeyi baratsembera ngo ntibajya gusaba umugeni mu baporoso.

Uwizeyimana akomeza agira ati “Byaje kurangira ubukwe bubaye, bukorerwa mu baporoso, ariko kugeza na n’ubu umuryango w’umuhungu, ubona udashaka kumenya aho umwana wabo w’umuhungu atuye. Ni ikibazo gikomeye cyane. Ivangura riri gushingira ku madini cyane kurenza uko babishingiraga ku moko”.

Nyirashyirambere Anonciata, wo mu murenge wa Kansi yemeza ko iyo ababyeyi banze gushyingira umuryango badahuje idini biba ari ivangura, ngo we bimubayeho yakwishyingira.

Ati “Niba njye ndi umuporo umuhungu ari umugaturika nta mpamvu yo kuvuga ngo ndarobanura ku butoni. Byaba ari ukurobanura, cyangwa amakimbirane y’amadini. Njyewe ari njye bibayeho, twakwishyingira, kubera ko ikintu twaba twubakiyeho ni urukundo si ayo madini”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gasengayire Clemence, avuga ko muri aka karere bashyizeho gahunda bise ishuri ry’umuco ihurirwamo n’abanyamadini atandukanye, akavuga ko iyi gahunda yitezweho kuzasenya insika zari hagati y’amadini. Ati:

Iryo shuri ry’umuco rero usanga abadivantisite, cyangwa abihaye Imana batandukanye bahaguruka bakajya kuganiriza umuryango runaka uri guteshuka ku nshingano. Ejo rero baduhaga ubuhamya ko nabo ubwabo bimaze kububaka aho ushobora gusanga padiri na pasiteri bahurira mu rugendo rumwe hari ibyo bagiye gukemura mu muryango nyarwanda.

Gasengayire avuga ko ababyeyi badakwiye kwivanga mu rukundo rw’abana keretse bagiye gufasha abana muri urwo rukundo kugira ngo ruge mu murongo mwiza. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ivuga ko itari izi ko ivangura rishingiye ku madini riri ku rugero abaturage bagaragaje, gusa atanga ikizere ko iki kibazo gukikemura bitazananirana.

Norbert Shyerezo, Umujyanama w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC avuga ko mu mateka y’u Rwanda ikibazo cy’ivangura rishingiye ku madini kitigeze kibaho, gusa ngo amategeko agaragaza ko ivangura rishobora gushyingira ku bwoko, ku gitsina, ku idini cyangwa akarere.

Ati “Mu mateka y’u Rwanda ntabwo twakunze kugira ibibazo by’ivangura rishingiye ku idini runaka, gusa nk’uko byumvikanye mu bitekerezo byagiye bigarukwaho, ni uko hari urubyiruko cyane cyane rubangamirwa n’ababyeyi barwo kubera imyemerere itandukanye. Umwana niba yakunze mugenzi we badahuje idini ababyeyi bagashaka kubangamira urwo rukundo cyangwa se uwo mu bano wabo.

Mu by’ukuri ni ikibazo tutari dufite nk’ikibazo kiremereye cyane, mu buryo twari tukizimo, ari kurikije ko cyagarutsweho kenshi, abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bari mu bafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, bari no mu bakora ibikorwa byiza kandi byinshi bitandukanye. Icyo kibazo tuzaganira nabo tubabwire uburemere bwacyo nk’uko twacyumvise ndemera ntashidikanya ko iki kitazatunanira kandi kizakemuka”.

Abanyarwanda bafitiye ubwoba ubwiyongere bw'ivangura rishingiye ku idini

Abaturage barasaba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge guhagurukira mu maguru mashya ikibazo cy’ivangura rishingiye ku madini. Bavuga ko muri iki gihe umukobwa n’umuhungu bakundana badahuje idini, babigeza ku miryango yabo igacikamo ibice, abana bakomeza urukundo rwabo imiryango ikabahindura ibicibwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Seth Nsabimana4 years ago
    Ok igikwiye nugukiza byukuri kd bitarimo ubujiji kuko Imana dukorera arimwe naho amadini nya bona nkamashyaka kuko ntadini rizajyana umuntu mwijuru murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND