RFL
Kigali

Kicukiro: Abarinzi b’igihango baraburira abakibonera mu ndorerwamo y’amoko ko umuntu wese ava amaraso nk’ay’undi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/12/2020 22:57
0


Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020 Akarere ka Kicukiro kishimiye intambwe kateye mu gushishikariza abantu ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge aho kaje ku mwanya wa 3.



Raporo ya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragaje ko mu mwaka wa 2019-2020 akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa 3 mu gihe mu mwaka wabanjirije uyu bari ku mwanya wa 15, ibintu bavuga ko abarinzi b’igihango babigizemo uruhare cyane.


Ku kijyanye no kuba hari abakibonera mu ndorerwamo y’amoko, bamwe mu barinzi b’igihango baganiriye na InyaRwanda.com bavuze ko kwigisha ari uguhozaho. Sebagenzi Fulgence ati ”N'ubwo twateye intambwe ishimishije ariko dukwiye guhozaho tukabwira abantu ukuri kw’ibyabaye”.

Mukanshogoza Esperance na we avuga ko icyo yabwira abanyarwanda ari uko buri wese ava amaraso nk’aya mugenzi we ati ”Iyo nitegereje muri iki gihe mbona ibintu by’amoko byaragabanutse cyane, ntabwo bigikunze kubaho, ariko nkatwe abarinzi b’igihango dushishikariza abantu kuva mu byo barimo bidateza imbere igihugu."

"Iteka ryose tugerageza guhuza abatumvikana, iyo abanyarwanda bose baza gukora nk’ibyo twakose tukarokora abantu ntabwo u Rwanda ruba rwarageze habi, icyo nabwira abanyarwanda bose rero ni ukumenya neza ko buri muntu wese ava amaraso nk’aya mugenzi we“.


Mu ijambo rye, Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutesi Solange yavuze ko bishimira intambwe bagezeho kandi ko bagikomeje urugendo rwo gushyiraho amahame y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati "Uyu munsi turishimira ko raporo ya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragaje ko mu mwaka wa 2019-2020 akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa 3 mu gihe mu mwaka wabanjirije uyu twari ku mwanya wa 15 birerekana ko twakoze mu buryo budasanzwe cyane cyane mu gushyira mu bikorwa amahame y’ubumwe n’ubwiyunge dushishikariza n’abaturage kuyubahiriza”.


Mu karere ka Kicukiro bateganyije gushyiraho inteko z’abatoza aho basanga hakiri icyuho bakagikuraho ariko cyane cyane bibanda ku rubyiruko na cyane ko ari rwo mbaraga z’igihugu aho insanganyamatsiko yaho igira iti ”Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, umwihariko w’urubyiruko”.


Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa gatatu mu gihe umwaka ushize kari kaje ku mwanya wa 15






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND