RFL
Kigali

Batahuye impamvu ihohoterwa rikorerwa abagore ridacika kandi u Rwanda ruri imbere mu buringanire

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:12/12/2020 9:28
0


Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abagore, Women for Women International, ishami ry’u Rwanda watangaje ko waganiriye n’abafatanyabikorwa bawo bibaza impamvu mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare munini w’abagore bahohoterwa nyamara u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.



Uwimana Antoinette uhagarariye uyu muryango mu Rwanda ati “Mu kuganira n’abafatanyabikorwa dusanga cyane cyane umuco wo kurihishira ariwo shingiro ryo gutuma ritaranduka. Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abari mu ngo ntibarivuge kugira ngo ricike”. Yabitangarije mu karere ka Huye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 ubwo hasozwaga ubukangurambaga rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bwari bumaze iminsi 16.

Kamanzi Jacqueline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore yavuze ko kimwe mu bitera ihohoterwa rikorerwa abagore ari ubukene butuma abantu mu muryango barebana nabi. Mu moko y’ihohoterwa agaragara mu Rwanda harimo ihohoterwa ribabaza umubiri, iribabaza umutima, n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo.

Kamanzi asaba buri Munyarwanda kumva ko gutanga amakuru ku ihohoterwa ari inshingano ze, akemeza ko ntawe ukwiye kubona hari umwana ajyanye muri Lodge n’umuntu utari umubyeyi we ngo abiceceke. Ati “Ibibera muri iki gihugu, ibibera mu miryango yacu twese biratureba, n’iyo byaba bitabera mu rugo rwawe bibera ku muturanyi. Nta mahoro ugira mugenzi wawe atayafite”.


Kamanzi Jacqueline Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rugaragaza ko abahanirwa icyaha cyo guhohoterwa abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure ari bake ugereranyije n’umubare w’abangavu bahohoterwa. Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Console Kamarampaka avuga ko RIB yafashe umwanzuro wo kujya ikurikirana abahishiriye nkana amakuru ku ihohoterwa rikorerwa.

Umwe bakobwa batewe inda batarageza ku myaka 18, baganiriye na InyaRwanda.com yavuze ko umusore wamuteye inda yakoraga akazi ko mu rugo. Umusore amaze kumenya ko uyu mukobwa yasamye yamwijeje ko azamufasha ariko akimenya ko yabyaye ahita atoroka ajya mu Burundi.

Uyu mukobwa yatewe inda afite imyaka 15. Kuri ubu umwana we agize imyaka 7 ariko uwamuteye inda ntaraboneka ngo ahanwe. Ati “Byangizeho ingaruka kuko yanteye inda ndi umunyeshuri biba ngombwa ko mva mu ishuri. Hari abamuhishiriye banamufashije gucika”.

Mu karere ka Huye uyu mwaka wa 2020 ihohoterwa rikorerwa abangavu ryaragabanutse. Umubare w’abangavu batewe inda muri uyu mwaka ni 54 mu gihe umwaka ushize bari 139. N'ubwo bimeze gutya ariko umubare w’abagabo batanzweho amakuru bakurikiranyweho gusambanya aba bana ni 10% gusa.

Impamvu ikomeye ituma abagabo bakurikiranwaho iki cyaba baba bake ni uko hari abamenya amakuru babahishira. Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yavuze ko imbogamizi ikomeye ari uko uwahohotewe atihutira gutanga amakuru ngo ahabwe uburenganzira yemererwa n’amategeko.

Mu rwego rwo kongera uruhare rw’abagabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, Meya Sebutege yavuze ko bagiye gutoranya abagabo bahagarariye abandi muri iyi gahunda. Ati {“Ikiciro cy’abagabo ni ugufatanya nabo tukagira amatsinda y’abagabo twakwita imboni z’abandi mu kwanya ibi bintu”}.

Antoinette Uwimana uyobora Women for Women mu Rwanda avuga ko umwangavu wahohotewe agaterwa inda akwiye guhabwa ubufasha kugira ngo uwamuhohoteye atamushukisha amafaranga bigatuma atamutanga ngo ahanwe.

Ubukangurambaga bwa Twiceceka bugamije gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abagore bwageze ku baturage barenga ibihumbi 300, barimo abitabiriye inama zitandukanye n’abohererejwe ubutumwa bugufi kuri telephone ngendanwa.

Antoinette Uwimana uyobora Women for Women International Rwanda

Meya w'Akarere ka Huye Ange Sebutare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore Kamanzi Jacqueline

Console Kamarampaka uhagarariye RIB mu Ntara y'Amajyepfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND