Kigali

Nyamagabe: Abarenga 5,000 bakize ibikomere baraniyunga kubera guhurira mu matsinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/12/2020 9:29
0


Mu karere ka Nyamagabe hari abari baraheranywe n’ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuri ubu imitima yabo ituje, ndetse ko bamaze kwiyunga n’abo imiryango yabo yahemukiye babikesha guhurira hamwe mu matsinda y’isanamitima n’ubwiyunge.



Babitangarije mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020 mu kiganiro cyari kigamije kureba ibyagezweho n’umushinga Duhuze wita ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Uwimbabazi Esperance, ufite umubyeyi wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yari afite igikomere n’ipfunwe ryo kuba umubyeyi we afungiye Jenoside yakorewe abatutsi. 

Uyu mukobwa wo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe avuga ko kimwe mu bintu byari bimugoye ari uko abo umubyeyi we yangirije imitungo bamusabaga ko abishyura adafite ubushobozi.


Esperance Uwimbabazi ni umwe mu bakize ibikomere

Yari afite ingurube, abayobozi bajya baza iwabo gushaka imitungo yo kwishyura abo umubyeyi we yatwariye imitungo agatorokana n’ingurube ye bakarara mu ishyamba. Nyuma yo kwegerwa n’umushinga Duhuze wa AJPRODHO-JIJUKIRWA yegereye uwo umubyeyi we yangirije imitungo bagurisha ya ngurube, ibihumbi 25 abyishyura iyo mitungo, uwo umubyeyi we yahemukiye amubera umubyeyi amusonera ibihumbi birenga 10 byari bisigaye.

Uwimbabazi agira ati “Amatsinda ya Duhuze, ikintu yadufashije twajyaga mu biganiro ku bijyanye n’isanamutima, umwana akakubwira uburyo yiciwe ababyeyi akaba asigaye ari imfubyi, nawe ukamubwira ko ababyeyi bawe bafunze mu gahuza ibiganiro. Tukumva buri wese afite ikibazo twamara guhuza ibiganiro buri wese akumva abohotse mu mutima”.

Uwimbabazi akomeza agira ati “Mbere twarebanaga nabi, wajya ujya nko kuvoma cyangwa ku ishuri ukumva ntiwakwegera umunyeshuri wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi”.

Ruhumuriza Theoneste wo mu Murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe yavutse ku mubyeyi wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bihurirana n’uko adafite 'amagara mazima' umuryango we ukajya umubwira ko impamvu ari uko yahumanyijwe n’abo umubyeyi we yahemukiye.


Ruhumuriza Theineste

Uyu musore amaze gukura abifashijwemo n’Umushinga Duhuze yegereye wa mukecuru wabeshyerwaga ko yamuhumanyije, amusaba imbabazi mu izina ry’ababyeyi be bityo abasha kongera guhuza imiryango yombi. Ati “Ikibazo dufite kibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ni uko hari abantu mu mitima yabo batarabohoka ngo bavuge”

Clement Kayumba, umukozi wa AJPRODHO-JIJUKIRWA ukorera mu karere ka Nyamagabe, Huye na Gisagara avuga ko icyo babona nk’imbogamizi ikomeye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ari ikibazo cy’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi itarishyurwa.


Clement Kayumba

Yagize ati “Ni ikibazo, ikintu kijyanye no kwishyura imitungo. Iki kinagaragazwa nka kimwe mu bibazo bibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Uriya muntu warokotse Jenoside, nubwo haba harabayeho urubanza rugacibwa mu by’ukuri iyo umwegereye ukamutega amatwi bajya batubwira ko bumva nta butabera babonye”.

Ku rutonde ruheruka gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge rugaragaza uko uturere dushyira mu bikorwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa 25 mu turere 30.

Ndayambaje Jean Mari Vianney, Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe gukurikirana gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu avuga ko ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere bugenda bwiyongera babifashijwemo n’imiryango nka AJPRODHO-JIJUKIRWA, Alert International na Prison Fellowship.

Ati “Nibyo koko turi ku mwanya wa 25, ariko nyuma hari ibyagiye bikorwa birimo kurangiza imanza za Gacaca, n’amatsinda ya mvura nkuvure ndetse n’ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda. Twizeye ko ubutaha bazasanga twarateye imbere bifatika dushingiye ku bikorwa twakoze mu mirenge itandukanye irimo Kaduha, Mugano, Musange na Kamegeri”.

Shyerezo Norbert, Umujyanama w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge muri rusange buhagaze mu gihugu gusa agaragaza ko hakirimo imbogamizi zigera kuri eshatu.


Shyerezo Norbert

Izo mbogamizi zirimo abatarabohoka ngo bagaragaze ibyo bakoze basabe imbabazi, imanza za Gacaca zitararangizwa, ndetse n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati “Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside inama nabagira, niba warananiwe kwitandukanya n’urwango, reka umwana wawe azifatire icyemezo amaze gukura, ayo macakubiri nareke kuyashyira mu rubyiruko”.

Shyerezo avuga ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ntawe iheza. Ngo ugifite ahantu abohereye akwiye kwegera abandi bakamufasha gusohoka muri ibyo bitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibipimo by’Ubumwe n’Ubwiyunge biheruka mu mwaka wa 2015 byagaragaje ko mu gihugu hose ubumwe n'ubwiyunge buri ku kigereranyo cya 92,5%. Iyi komisiyo ivuga ko iri hafi gushyira ahagaragara ibipimo bishya ikagaragaa ko yizeye ko kuri ubu ibipimo byazamutse.

Mu karere ka Nyamagabe ibikorwa by’umushinga Duhuze wa AJPRODHO JIJUKIRWA byageze ku bantu barenga ibihumbi 5 bibumbiye mu matsinda 253. Aya matsinda afasha abayarimo mu isanamutima, ubwiyunge nyuma bamara gukira ibikomere by’amateka bagakurikizaho gukorera hamwe no kwizigamira bigamije kwibohora ubukene.


Iki kiganiro cyitabiriwe n'Abayobozi batandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND