RFL
Kigali

Mu Buyapani: Idubu zazengereje abaturage, 2 bamaze gupfa abandi 140 barakomereka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/12/2020 12:34
0


Mu mezi atandatu ashize, Nibura abantu babiri barapfuye abandi barenga 140 barakomereka mu Buyapani kubera ko umubare w’amadubu mu turere dutuwe umaze kuba munini. Abahanga baraburira ko hamwe no kwiyongera kw'abaturage mu cyaro, ibitero by'idubu bishobora kuba kenshi gashoboka.



Amasasu yumvikanye ku ya 19 Ukwakira mu isoko rinini ry’ubucuruzi i Kaga, umujyi utuwe n’abaturage 65,000 ku nyanja y’u Buyapani. Nyuma yaho gato, umurambo w'idubu nini ukuze wasohowe mu nyubako, nyuma y'amasaha 13 winjiye mu kigo maze utera ubwoba abaturage baho.


Ibi byabaye nyuma yiminsi mike abantu babiri bishwe n’idubu ebyiri ahantu hatandukanye. Minisiteri y’ibidukikije y’Ubuyapani ivuga ko kuva muri Mata abantu barenga 140 bakomeretse kubera ko umubare w’idubu zagiye zigaragara kenshi.

Ubwiyongere bukabije muri uyu mwaka buterwa ahanini no kubura ibiryo nyamukuru by’idubu, ndetse no kugabanya ibikorwa by’abantu kubera icyorezo cya coronavirus. Ariko abahanga berekana ko ikibazo kinini ari icy’abantu batuye mu byaro byegereye ishyamba ridacungwa bigatuma idubu zidegembya zigahohotera abaturage.


Ati: “Abantu bacungaga amashyamba mu nkengero z'imidugudu yabo mbere bigatuma inyamaswa ziguma mumashyamba Ariko mu myaka mike ishize, abahigi bageze mu za bukuru ndetse n'abasore bakiri bato bavuye mu cyaro bajya gukorera mu mijyi, bituma amashyamba atabona abayacunga''.

Kazuhiko Maita, umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubushakashatsi no kubungabunga ibidukikije muri Aziya, yavuze ati” Mugihe imidugudu yo mucyaro ituwe n’abaturage bake bageze mu za bukuru, nta mbarga babona zo gusarura imyaka yose yo mu mirima bigatuma ibihingwa n'imbuto bisigara bidasaruwe, ari nabyo bikurura inyamaswa zo mu ishyamba.


Maita yagize ati: "Imirima yatereranywe hamwe n’ishyamba ridacungwa byatumye idubu zisanzura zijya gushaka ibyo kurya. Yavuze kandi ko ibyana by’idubu byakuriye hafi y’ahantu hatuye abantu ntibitinya guhura n’abantu ari nabyo bitumazibasagarira.

Src: France 24 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND