RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umusore mugufi yiyemeje kwibagisha aba muremure kugira ngo abakobwa batazamubenga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/12/2020 10:50
1


Buri mwaka, abantu babarirwa mu magana ku isi bahitamo kwibagisha kugira ngo babe barebare akenshi birababaza kugira ngo barambure amaguru bityo babe barebareho gato, gusa ni inzira igoye cyane ariko inyuramo abantu benshi.



Sam Becker yari umwana muremure ku ishuri ryisumbuye, ariko arangije amashuri yisumbuye bagenzi be bari baramusize inyuma. Agira ati: "Igihe nagiye muri kaminuza, nasanze ndi mugufi kurusha abasore benshi ndetse n'abakobwa." "Bigira ingaruka ku buzima bwanjye".

Ati "Mvugishije ukuri, muri rusange abagore ntibakundana n'abasore bagufi kubarusha. Ikintu cyangoye cyane rimwe na rimwe numvaga ntazabona umukobwa unkunda kuko ndi mugufi." Sam, ubu ufite imyaka 30, ukomoka i New York, yizeraga ko ashobora gukomeza gukura ati "Nahoraga ntekereza ko kuba muremure no gutsindira umukobwa ari ibintu bijyana , urumva rero Nagombaga kwishakira igisubizo."

Yakoze ibishoboka byose byatuma aba muremure biranga ageze aho afata icyemezo cyo kwibagisha amaguru, Yabazwe mu mwaka wa 2015, ava kuri 5ft 4ins (162cm) agera kuri 5ft 7ins (170cm), nyuma yo kubagwa nibazaga niba nzabasha kongera kugenda no kwiruka, gusa byamfashe igihe kingana n’amezi atandatu, nisuzumishaga inshuro enye mu cyumweru, ubundi ntangira kwiga kugenda bundi bushya.


Umusore yaribagishije aba muremure kugira ngo abakobwa batazamubenga

Src: Headtopic.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jenn3 years ago
    Nibizoroha gusa! nibyiza?





Inyarwanda BACKGROUND