Kigali

Huye: Abanyamadini biyemeje gufasha Akarere kujya ku mwanya wa mbere mu mihigo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:17/11/2020 18:34
0


Abanyamadini n’amatorero akorera mu karere ka Huye biyemeje ko bagiye gukemura ikibazo cy’abayoboke babo badafite ubwiherero n’ikibazo cy’abadafite amazu yo kubamo, ndetse bakanashishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo ubutaha Akarere ka Huye kazabe aka mbere mu mihigo.



Babitangarije mu nama yabahuje na komite nyobozi y’akarere ka Huye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2020. Abahagarariye amadini n’amatorero bagaragarije komite nyobozi y’aka karere ko bishimiye umwanya wa kabiri bagize mu kwesa imihigo ya 2019/2020, bahiga ko bakwiye gutera indi ntambwe bakajya ku mwanya wa mbere.

Bishop Nathan Gasatura, Umushumba mukuru w’itorero Angilikani muri Diyosezi ya Butare yavuze ko umwanya wa 2 Akarere ka Huye kagize mu mihigo iheruka bawishimiye ndetse banabishimira Imana cyane. Ati “Muri make mu ijambo dukunze gukoresha muri Bibiliya, Imana ihindura amateka. Imana yahinduye amateka ya Huye, hari umwe wavuze ngo Huye yahuye n’Imana”.

Bishop Gasatura yakomeje agira ati “Icya mbere tugiye gushishikariza abantu bacu kujya mu bwisungane bwa mituelle de santé. Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF na Banki y’Isi bashima u Rwanda ku isi ko rufite abaturage babasha kwivuza bitabagoye hafi 90%”.

Pasiteri Anicet Kabalisa, Umushimba w’Itorero Apostolique akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero bikorera mu karere ka Huye yavuze ko mu rwego rwo gufasha akarere ka Huye kuzesa neza imihigo ya 2020/2021 bagiye kubarura abayoboke babo badafite ubwiherero n’abadafite amazu yo kubamo bakabibubakira.

Yagize ati “Twasanze ikintu cyiza ari uko tugomba kumenya abo bantu aho baherereye. Ikibazo cyavuye ku karere cyamanutse kugera mu itorero uwo muntu abarizwamo. Imbaraga zasaga n’izigiye gutatana zigiye kuba zitumbiriye wa muntu udafite ubwiherero wa muntu udafite aho kuba bitewe n’uko yagaragaye aho ari. Birababaje kugira ngo twumve ko twaganisha abantu mu ijuru umuntu adafite aho aba, adafite n’ubwiherero, afite isuku nkeya”.

Bishop Mulisa John, Umuyobozi w’Itorero Eden Temple International yavuze ko akurikije uburyo abayobozi b’amadini n’amatorero bashyigikiye imihigo ya 2020/2021 bamurikiwe n’akarere yizeye adashidikanya ko ubutaha Huye izaba iya mbere.

Ati “Nta gushidikanya, intego ni ukuba abambere nta gusubira inyuma aho dushaka ni ukujya ku mwanya wa mbere kandi natwe watubera tuzaba abambere”

Mu karere ka Huye insengero n’imisigiti bimaze gukomererwa nyuma gufunga kubera covid-19 ni 37 gusa mu gihe habarurwa insengero, n’imisigiti byose hamwe bigera kuri 210. 

Abahagarariye amadini n’amatorero basabye akarere kubafasha mu bugenzuzi kugira ngo insengero, kiliziya n’imisigiti bitarafungurwa bifungurwe.

Bavuga ko bifunguwe byabafasha mu gukora ubukangurambaga bwa gahunda za Leta zirimo mituelle de santé na Ejo Heja.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yijeje abahagarariye aya madini ko hagiye kurebwa icyakorwa insengero n’imisigiti bigifunze bakarebamo ibyakomorerwa ariko bitabangamiye gahunda yo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Meya Sebutege yabwiye abanyamadini n’amatorero ko iyo akarere kubatse ibikorwaremezo birimo amashyanyarazi, imiyoboro y’amazi, imihanda n’ibindi ariko ntihagaragare ikintu gikomeye kakoze mu kugabanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage gakurwaho amanota bikarangira katagize umwanya mwiza mu kwesa imihigo.

Meya Sebutege yavuze ko bafatanyije n’abanyamadini bagiye kubarura abafite ibibazo bibangamiye imibereho yabo kugira ngo hamenyekane amadini basengeramo, ayo madini atange umusanzu mu gukemura ibi bibazo noneho idini rigire uruhare mu guhindura imibereho y’abayoboke baryo.

Yagize ati “Ni ikintu tugiye gukora kandi twiteguye ko kizatanga umusaruro, n’ibyakorwaga byatangaga umusaruro ariko twiteze ko bizatanga umusaruro kurushaho. Ku baturage ku bayoboke nibahuza imbaraga twizeye ko ibibazo byari bisigaye bikeya bizakemuka”.

Mu karere ka Huye hari habaruwe ingo 1157 zimeze nka nyakatsi muri zo izimaze kubakirwa ni 583. Umwaka ushize abasemberaga bari imiryango 193 umwaka ushize w’imihigo warangiye iyi miryango yose yubakiwe. Abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ni 90,2% mu gihe umwaka ushize warangiye abatanze ubwisungane mu kwivuza ari 85,7%.

Abanyamadini bo muri Huye biyemeje gufasha aka karere kazaza ku mwanya wa mbere mu Mihigo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND