RFL
Kigali

Kiyovu Sport igishaka abakinnyi, yasinyishije rutahizamu ukomoka mu Burundi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/10/2020 8:34
0


Ikipe ya SC Kiyovu Sport yasinyishije umukinnyi w'umurundi Issa Ngezi wakinaga mu ikipe ya B.S Dynamik ikina ikiciro cya mbere, Burundi Primus League.



Nyuma yo gusinyisha abakinnyi babiri bakinira ikipe y'igihugu y'u Burundi aribo, Ngando Omar na Bigirimana Abedi, Kiyovu Sport yahisemo gukomezanya n'undi mukinnyi w'umurundi Issa Ngezi.

Ngezi ni rutahizamu unyura mu mpande twakwita mababa, kuko anyura kuri 7 na 11, akaba yari asanzwe ari umukinnyi wa B.S Dynamik ubu iri gutozwa na Mugunga Dieudonne (Burucaga) watoje Kiyovu Sport mu ntangiriro z'imikino 2019-2020 akaza kwirukanwa kubera umusaruro mucye.


Issa Ngezi aca kuri 11 cya 7

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Perezida wa Kiyovu Sport, Mvukiyehe Juvenal, yadutangarije ko baguze umukinnyi mwiza ugiye kubabera igisubizo ku mwanya wa nimero 11 ndetse anatangaza ko bakiri ku isoko ry’abakinnyi . Yagize ati” Issa Ngezi yitwaye neza umwaka ushije mu Burundi twizera ko ari igisubizo kuri nimero 11. Ntabwo twavuga ko uyu mukinnyi arivwe dushorejeho kugura kuko mu gihe umutoza yaba ashaka undi mukinnyi twareba ko twamugura.”


Issa Ngezi abaye umukinnyi wa 3 ukomoka mu Burundi usinyiye SC Kiyovu Sports muri uyu mwaka kandi akaba yitezweho kuba ikindi gisubizo mu busatirizi bw’iyi kipe yo ku Mumena. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND