Kigali

Rayon Sports XI: Impinduka enye zatumye Nahimana yongera kwisanga mu babanza mu kibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/03/2017 13:44
0


Mu masaha macye ari imbere ikipe ya Rayon Sports irakira Sunrise FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona, umukino uri bukinirwe kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu. Masud Djuma utoza iyi kipe yakoze impinduka enye zabaye amahirwe kuri Nahimana Shassir uri bubanze mu kibuga.



Ugereranyije n’abakinnyi bari bubanze mu kibuga na bagenzi babo babanjemo Rayon Sports itsinda AS Kigali igitego 1-0, usanga Mutuyimana Evariste ari bubanze mu izamu dore ko ku mukino bakinnye na Bugesera FC atari mu bakinnyi 18.

Mu bandi bakinnyi batabanje mu mukino wa AS Kigali ariko bitabajwe mu ba mbere barimo; Mugabo Gabriel wabanje mu mwanya wa Munezero Fiston na Manishimwe Djabel. Nahimana Shassir yabanje mu mwanya wa Tidiane Kone umaze iminsi yifashishwa mu gushaka ibitego. Kwinjira kuri uyu mukino utaganyijwe gutangira 15h30', ni 5000frw muri VIP,  3000 FRW ahatwikiriye na 2000 FRW ahasigaye hose.

11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga bahura na Sunrise FC:

Mutuyimana Evariste (GK), Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Savio Nshuti Dominique, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot ©, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir na Moussa Camara.

 11 babanjemo ubwo Rayon Sports yatsindaga AS Kigali igitego 1-0:

11 ba Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Nova Bayama, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Muhire Kevin, Savio Nshuti Dominique, Kwizera Pierrot, Irambona Eric Gisa, Niyonzima Olivier Sefu na Moussa Camara.

 Mutuyimana Evariste

Mutuyimana Evariste arabanza mu izamu mu mwanya wa Ndayishimiye Eric Bakame urimazemo igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND