Kigali

Misiri: Team Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu inahabwa umudali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2017 20:11
1


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare yatwaye umudali wa Bronze nyuma yo gutsindira umwanya wa gatatu mu ntangiriro z’irushanwa rya shampiyona Nyafurika yatangiye kuri uyu wa Kabiri i Luxor mu Misiri rizasozwa kuwa 19 Gashyantare 2017.



Ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda) igizwe n’abakinnyi bane barimo; Mugisha Samuel, Ndayisenga Valens, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco ni bo basiganwe ariko abakinnyi b'igihugu cya Erythrea n'ab'icya Algeria bababera ibamba begukana imyanya ibiri ya mbere nabo bafata uwa gatatu.

Abasore b’u Rwanda bakoresheje impuzandengo y’ibihe bingana n’isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 27 (1h12m27s), bikaba ari nabyo buri mukinnyi yakoresheje (Uko ari bane banganya ibihe).

Amakuru atangwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) avuga ko aba bakinnyi bitwaye neza mu gusiganwa ibilometero 56 (56Km) ku buryo bari no gutwara umwanya wa kabiri uretse ko ngo bamwe muri bo bagize ikibazo cyo kugwa.

Ikipe ya Erythrea yabaye iya mbere mu gusiganwa n’ibihe ariko bakina nk’ikipe, mu bilometero 56 bakoresheje impuzandengo ingana n’isaha imwe, iminota umunani n’amasegonda 42 (1h8m42s). Iyi kipe igizwe na Meron Teshome (1h8m41), Meron Abraham (1h8m42), Awet Habtom (1h8m42s) na Amanuel Ghebreigzabhier (1h8m42s).

Ikipe ya Algeria yaje ku mwanya wa kabiri nyuma y'aho bakoresheje impuzandengo y’ibihe bingana n’isaha imwe, iminota icumi n’amasegonda 36 (1h10m36s).Mansouri Abdrahmare yakoresheje 1h10m36s, Benmokhtar akoresha 1h10m36s cyo kimwe na Benyoucef Abedallah mu gihe Lagab Azedine unitabira Tour du Rwanda yakoresheje 1h1040s.

Ikipe ya Ethiopia yafashe umwanya wa kane ikoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 36 (1h12m36s) irushwa n’u Rwanda amasegonda icyenda (9s).

Temesgen Mebrahth yakoresheje 1h12m35s), Bereket Desaiegn,  Kibrom Hailay na Redwan Salih bakoresha (1h1236s).

Misiri yakiriye irushanwa yatwaye umwanya wa gatanu nyuma y'aho abakinnyi bayo barimo; Naser Islam, Zaghloul Ahmed, Islam Shawky na Ramadan bakoreshe isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 43 (1h12m43s) ku mpuzandengo yo kwiruka ibilometero 56.

Ikipe ya gatandatu ni Burkina Faso yakoreshe ibihe rusange bingana n’isaha imwe, iminota 17 n’amasegonda 57 (1h17m57s) mu gihe ibirwa bya Seychelles byaje ku mwanya wa Gatandatu bakoresheje ibihe rusange bingana n’isaha imwe n’iminota 18(1h18m).

Uko amakipe yakurikiranye kuri uyu munsi aho basiganwaga n'ibihe mu ikipe (Team Time Trial)

  1. Eritrea
  2. Algeria
  3. Rwanda
  4. Ethiopie
  5. Misiri
  6. Burkinafaso
  7. Seychelles
  8. Kenya
  9. Djibouti
  10. Sudani
  11. Nigeria

Team Rwanda

Kuva ibumoso: Ndayisenga Valens, Mugisha Samuel, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco batwaye umwanya wa gatatu

Team Rwanda

Misiri ni yo kipe ibanza iburyo mu myambaro y'umweru, Erythrea yabaye iya kabiri iri hagati mu myenda irimo amabara y'umutuku ndetse na Team Rwanda ihera ibumoso yabaye iya gatatu

Team Rwanda

Uhereye iburyo: Samuel Mugisha, Ndayisenga Valens, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco ni bo bagize Team Rwanda

Amafoto: FERWACY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RWANDANZIZA7 years ago
    Ikipe nziza yishakira abafana oyeee!!! mukomereze aho.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND