RFL
Kigali

Ikipe y'igihugu y'abagore yahamagawe yiganjemo abakinnyi ba AS Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/01/2014 9:04
2


Umutoza mushya wikipe yigihugu yabagore yamaze guhamagara urutonde rwabakinnyi 36, bagomba kuzitabazwa mu mikino iri mbere yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.



Nyinawumuntu Grace umutoza w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'abagore, akaba asanzwe anatoza ikipe ya AS Kigali ifite ibikombe 5 bya shampiyona byikurikiranya, yahamagaye abakiinyi 36 mu mwiherero w'imyitozo yo kwitegura imikino y'amarushanwa y'amakipe y'ibihugu y'abagore k'umugabane w'Afrika.

nyinawumuntu

Nyinawumuntu Grace amaze gutwara ibikombe byinshi na AS Kigali atoza

U Rwanda rukaba ruzahura n’ikipe ya Kenya hagati ya tariki ya 13 na 15 z’ukwezi kwa 2 i Kigali, nyuma y’ibyumweru 2, bakine umukino wo kwishyura i Nairobi.

Nyinawumuntu aherutse guhembwa nk'umwe mu banyarwandakazi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa

Nyinawumuntu aherutse guhembwa nk'umwe mu banyarwandakazi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa

Ikipe izatsinda hagati y’izi kipe 2, ikazahura n’ikipe ya mbere k’umugabane w’Africa ariyo Nigeria, hagati ya tariki ya 23 na 25 z’ukwezi kwa gatanu, umukino wo kwishyura ubere muri Nigeria hagati ya tariki ya 6 na tariki ya 8 z’ukwezi kwa 6.

Grace Nyinawumuntu utoza ikipe y'igihugu y'abagore

Grace Nyinawumuntu utoza ikipe y'igihugu y'abagore

Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe:

INGABIRE NYIRABASHYITSI Judith [AS KIGALI]

UWIZEYIMANA Helene [AS KIGALI]

MUKADUSENGE Janviere [AS KIGALI]

UMUHOZA Appoline [INYEMERA FC]

UWISEZERANO Bellancille [ESIR FC]

NIBAGWIRE Sifa Gloria [AS KIGALI]

MUKAMANA Clémentine [AS KIGALI]

UWAMAHORO M Claire [AS KIGALI]

AYINGENEYE Clémentine [AS KIGALI]

UMULISA Edith [AS KIGALI]

MURORUNKWERE Claudine [RAMBURA]

UWAMAHORO Gloriose [RAMBURA]

MUKESHIMANA Jeanette [INYEMERA FC]

KITUMAINE Diane [THE WINNERS]

UMUTONI Dada [INYEMERA FC]

KALIMBA Alice [AS KIGALI]

UWAMAHIRWE Chadia [AS KIGALI]

NIYOMUGABA Sophie [AS KIGALI]

NIYOYITA Alice [KAMONYI FC]

ABAYO Mediatrice [KAMONYI FC]

MUKASHEMA Albertine [INYEMERA FC]

UWINEZA Nadia [AS KIGALI]

UWAMAHORO M CLAIRE [INYEMERA FC]

MUKAMALIZA Yvonne [INYEMERA FC]

NTAGISANIMANA Saida [AS KIGALI]

ABIMANA Djamila [KAMONYI FC]

IRIRIKUMUTIMA Agathe [LES LIONNES]

NYIRAHAFASHIMANA M Jeanne [AS KIGALI]

IBANGARYE Anne Marie [AS KIGALI]

IMANIZABAYO Florence [KAMONYI FC]

VUMIRIYA [THE WINNERS]

UMULISA M Claire [THE WINNERS]

KANKINDI Fatuma [INYEMERA FC]

NIRERE Anatolie [INYEMERA FC]

UWIMANA Grace [RAMBURA]

IRAGENA Oscarie

Igikombe cy’Afurika ku bagore muri uyu mwaka wa 2014, biteganyijwe ko kizabera mu gihugu vya Namibia guhera tariki ya 11 kugeza tariki ya 25 Ukwakira 2014.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mikor10 years ago
    yego di bazaguhe namavubi uyadutoreze
  • 10 years ago
    This is a good step. Keep it up my friends!!!





Inyarwanda BACKGROUND