Kigali

Sindambiwe Papias yasutsweho amavuta aba Bishop mu muhango witabiriwe na Jay Polly na Ama G- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2016 17:40
6


Sindambiwe Papias umushumba mukuru w’itorero Dormition church International rifite icyicaro Kacyiru mu mujyi wa Kigali, yimitswe, asukwaho amavuta, aba Bishop mu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare barimo Jay Polly na Ama G The Black.



Kuwa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2016, kuva saa kumi z’umugoroba kugeza isaa tatu z’ijoro nibwo Sindambiwe Papias wari usanzwe ari ku rwego rwa Reveland, yasutsweho amavuta n’abakozi b’Imana aribo Bishop Dr Masengo Fidele wa Foursquare Gospel church na Bishop Vuningoma Dieudonne wungirije Apotre Gitwaza muri Zion Temple, birangira nawe abaye Bishop, agirana indahiro n’Imana, abakristo n’abamwimitse, abavuga ko azaba umupasiteri mwiza, akagirira umumaro itorero rya Kristo, u Rwanda n'isi yose.

Abamwimitse bamusabye kubera urugero rwiza abo bagiye gukorana, bamusaba kwitangira umurimo w'Imana no kudakoresha izina ahawe mu kugambanira igihugu n'itorero rya Kristi. Uwo munsi wo kwikikwa kwa Bishop Sindambiwe, hasengewe kandi n’abadiyakoni 25 bagiye gufatanya nawe mu kuyobora itorero Dormition church International. Undi wasengewe ni umugore wa Bishop Sindambiwe, wasutsweho amavuta aba Reveland ahabwa inshingano zo kuyobora Paruwasi ya Kacyiru muri iryo torero rya Dormition church International.

Umuhango wo kwimikwa kwa Bishop Sindambiwe Papias usanzwe ari n'umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, witabiriwe na bamwe mu bantu b’ibyamamare barimo: Ama G The Black, Jay Polly, Theo Bosebabireba, Depite Edourd Bamboriki, Apotre Alice Mignone Kabera n’abandi batandukanye. Bishop Sindambiwe wakuriye mu itorero rya ADEPR nyuma akarivamo, yimitswe nyuma y'imyaka micye atangije itorero Dormition church International, kuri ubu rifite paruwasi eshanu mu Rwanda. 

Bishop Dr Masengo Fidele

Bishop Masengo na Bishop Vuningoma basuka amavuta kuri Sindambiwe Papias

Apotre Alice Mignone

Bishop Sindambiwe hamwe na Apotre Alice Mignone

Bishop Sindambiwe

Bishop Sindambiwe nawe yahise asengera abadiyakoni

Bishop Sindambiwe

Ifoto y'urwibutso y'abasengewe n'abimitswe

Bishop Sindambiwe

Nyuma yo kwimika Bishop Sindambiwe, abari mu birori bagiye kwiyakira

Rev Sindambiwe Papias

Jay Polly hamwe na Bishop Sindambiwe Papias


Ama G nawe yitabiriye ibyo birori

Theo Bosebabireba

Bosebabireba nawe yitabiriye ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ariko aba banyamitwe bateye bateye iseseme
  • K8 years ago
    No Comment!
  • Marie Merci8 years ago
    Umubare w'ibisambo uragenda wiyongera!Ejo muzumva bafataniye mu nzu ya Nyagasani.
  • 8 years ago
    ariko kombona bihaye kwambara ibishura bya musenyeri abo barimuri ordination ya merekesedeki se?
  • karima8 years ago
    Muraho basomyi b'Inyarwanda, Ndabona gushinga amadini no guhabwa cyangwa kwiha amazina ndetse no kwambara imyambaro y'abashumba b'Izanyagasani byarafashwe nko kwikinira cyangwa kwinezeza bishingiye kubutunzi bwisi babikuramo. Icyiruta rero Abakristo mushishoze kuko muri igishoro kuri bo. Kuko icyo mpamya abenshi (kuko sibose) ntanubumenyi muri Tewolojiya bafite usibye amagambo menshi bagira mukanwa kabo abafasha gusisibiranya abakristo bafatiranwa bijyanye nibibazo by'ubuzima baba bifitiye bagakeka ko ahari byazakemukira muri izo nsengero nshya + nabayobozi bashya. Murabe maso rero.
  • Jeanpierre5 years ago
    Ari abari muri Kiliziya gatolika n'abari muyandi matorero ni uwuhe wemerewe kwambara iyi myambaro?kwanga kwifatanya na kiliziya mwarangiza mugakoresha imyambaro n'ibikoresho n'amazina mutanafitiye ububasha n'ubumenyi bwo kuyatanga no kuyahabwa byo bivuga iki?mwitondere ibyo mukora kd n'abakristo batekereze ibyo harimo n'abo bakurikira biyita abashumba kd ntakigaragaza ko aribo koko usibye amazina bihaye,batazi n'ubusobanuro bwayo n'impamvu bayahabwa.uwavuga yavuga byinshi gusa abayoboke nidushishoze turebe umushumba nyawe umenya intama akazishora kumariba y'amazi afutsenazo zikamumenya!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND