Pastor Majyambere Joseph wahoze muri ADEPR nyuma akicomokora agatangiza irye, avuga ko abapasiteri bo mu yandi matorero yose, bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru, mu yandi magambo bakaba batenze (barahagaritswe). Kuri we afata aba bapasiteri nk’abantu bakoze icyaha gikomeye ku Mana bigatuma bashyirwa hanze y’itorero ry’Imana.
Pastor Majyambere Joseph utangaza ibi ni muntu ki?
Pastor Majyambere Joseph ni umuyobozi mukuru w’itorero Umuriro wa Pentekonte mu Rwanda ryatangijwe n’abakristo basohotse muri ADEPR mu mwaka w’2000 nyuma yaho ADEPR yari imaze kwemeza gahunda nshya yo kunywera mu dukombe mu gihe cy’igaburo ryera, mu gihe mbere bakoreshaga igikombe kimwe, abakristo bagasangira bahererekanya icyo gikombe nk’uko Yesu Kristo yanywagaho agahereza n’Intumwa ze ndetse agasiga azitegetse kujya zibigenza gutyo mu kumwibuka.
Pastor Majyambere na bagenzi be babonye ADEPR ihinduye imyizerere, bahise basohoka muri ADEPR kubera uwo mwanzuro wari ufashwe, bajya gutangiza itorero Umuriro wa Pentekonte. Ntabwo urugendo batangiye rwabahiriye cyane mu ntangiriro zarwo, kuko Majyambere na bangenzi be nk’uko babyitangiramo ubuhamya, bakubiswe ndetse bamwe bakanafungwa ku kagambane bavuga ko ari aka ADEPR itari yishimiye isohoka ryabo no gutangiza itorero.
Pastor Majyambere we yabwiye Inyarwanda ko yamaze umwaka n’igice mu gihome, nyuma Leta y’u Rwanda iza kumugira umwere imaze gusesengura neza ibyo ashinjwa na ADEPR, igasanga arengana, kugeza ubu itorero rye (Umuriro wa Pentekonte) rikaba ryemewe mu Rwanda ndetse rikaba ryujuje inyubako ihagaze hafi Milyari imwe n'igice y'amanyarwanda (1.500.000.000Frw).
Mu muhango wo mwimika abapasiteri batanu wabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 24 Ukuboza 2016, nibwo Pastor Majyambere yatangaje aya magambo, ayabwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yari amubajije impamvu mu batumirwa bari bahari muri uwo muhango witabiriwe n’abakristo ibihumbi n’amagana, nta bayobozi ba Leta ndetse nta n’abanyamadini bagenzi be bayobora ayandi matorero ya Gikristo bari bahari. Mu gusubiza icyo kibazo, yavuze ko nta munyamadini ashobora gutumira kuko ngo bari inyuma y'itorero rijya mu ijuru. Yagize ati:
Abayobozi b’igihugu twarabatumiye,twatumiye Mayor wa Gasabo, dutumira n’umuyobozi w’umurenge wa Kimironko, ntabwo uyu munsi twababonye nta n’ubwo batumenyesheje icyatumye bataza, abandi bayobozi rero b’amatorero, ntabwo nabatumiye nta nubwo nanabatumira. Uzi ikintu bita gushyira umuntu inyuma y’itorero, umuntu wakoze icyaha mu itorero bakamushyira inyuma y’itorero, aba bapasiteri bandi bari inyuma y’itorero, baratenze, bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru.
Kuba abayobozi b'andi matorero yose akorera mu Rwanda ngo barahagaritswe mu itorero ry'Imana nk'uko Pastor Majyambere Joseph abitangaza, ngo ni yo mpamvu adashobora kujya mu miryango ihuza amadini n'amatorero. Ibi yabitangarije abanyamakuru ubwo yari abajijwe niba itorero rye 'Umuriro wa Pentekonte' ribarizwa muri PEACE PLAN ihuza amatorero n'amadini yose yo mu Rwanda. Hano yavuze ko adashobora kuyijyamo (PEACE PLAN) bitewe n'uko abanyamuryango bayo bose batemewe ku Mana (bari inyuma y'itorero rijya mu ijuru).
Pastor Majyambere Joseph watangije Umuriro wa Pentekonte
Abajijwe niba afite gahunda yo kuba Bishop cyangwa kuba Apotre nk'uko hari abo tubona bitwa ayo mazina nyuma yo kwaguka no gutera imbere, Pastor Majyambere yavuze ko atarota abikora kuko ibyo kuba Bishop na Apotre ngo bikorwa n'abafite gahunda yo kwigwizaho umutungo w'itorero. We avuga ko akoresha umutungo we mu kubaka umurimo w'Imana aho gusenyera umurimo w'Imana mu mutungo we nk'uko hari ababikora.Yanavuze ko atiyumvisha impamvu hari abiyita ba Apotre bisobanuye Intumwa y'Imana bakirengagiza ko abantu bose bamamaza Yesu bose ari intumwa z'Imana kuko baba batumwe n'Imana.
Urusengero rw'icyitegererezo Pastor Majyambere yujuje
Abakristo b'itorero rya Pastor Majyambere Joseph
TANGA IGITECYEREZO