Kigali

Foursquare Gospel church yimitse abakozi b'Imana bashya barimo Noel Nkundimana na Ben wo muri Alarm Ministries-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2018 20:45
1


Tariki 16 Nzeli 2018, Foursquare Gospel church yasengeye abakozi b’Imana mu byiciro bitandukanye. Mu bahawe inshingano harimo Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo ndetse na Ben Serugo uririmba muri Alarm Ministries.



Itorero Foursquare Gospel church ni itorero rya Gikristu rikorera mu Rwanda kuva muri 2005. Intego nyamukuru yaryo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza. Foursquare Gospel Church iyobowe n’umushumba mukuru Bishop Dr. Fidèle MASENGO. Icyicaro gikuru cy’itorero Foursquare Gospel Church giherereye ku Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali rikaba kandi rikorera mu Rwanda hose aho rifite amatorero arenga 30.

Noel Nkundimana

Bishop Dr Masengo umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church

Mu bakozi b'Imana bahawe inshingano mu itorero Foursquare Gospel church kuri iki cyumweru harimo; Umupasiteri umwe, Abakuru b'itorero (Church Elders) batatu, Abavugabutumwa (Evangelists) batandatu, Abigisha (Teachers) barindwi ndetse n'Abadiyakoni (Deacons) cumi n'umunani. Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo yahawe inshingano yo kuba Church Elder cyo kimwe na Benjamin Serugo uririmba muri Alarm Ministries na Me.Justin Niyo Rushikama.  Mu byo Noel, Justin na Ben bashobora gukora harimo kubatiza abizera bashya, gusezeranya abageni kimwe n'indi mirimo inyuranye abapasiteri bakora.

Noel Nkundimana

Noel Nkundimana yagizwe 'Church Elder',..yarahiye afashe Bibiliya

Bishop Dr Fidele Masengo avuga ko intego igenderewe mu guha abantu inshingano zitandukanye twavuze haruguru ari ukongera abakozi mu murimo w’ivugabutumwa no guhindurira abantu benshi k’ugukiranuka nk'uko ari inshingano ikomeye Kristo yasigiye itorero.(Matayo. 28:28). Abasengewe bose biyemeje gukomeza umurimo bahindura abantu kuba abigishwa ba Kristo biciye mu nyigisho ndetse n'ibikorwa by’iterambere bifitiye akamaro abanyetorero ndetse n’igihugu muri rusange.

Bishop Dr Masengo

Bishop Dr Masengo asuka amavuta ku bakozi b'Imana bahawe inshingano

Umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel church, Dr Masengo yibukije abahawe inshingano ko bagomba kuba abagaragu babo bakorera kuko ushaka kuba mukuru mu bwami bw’Imana ari uwicisha bugufi ndetse yanararikiye abari aho bose ndetse n'abayobozi mu yandi matorero kwitabira inyigisho zijyanye no kuba umugaragu mwiza ukorera abandi (Servant leadership teachings) ziteganyijwe ku wa Mbere taliki ya 17 Nzeli, kuwa kabili tariki 18 Nzeli,kuwa Kane tariki 20 Nzeli, no kuwa Gatanu le 21 Nzeli, guhera kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa moya n'igice (17h30-19h30).

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE KURI IKI CYUMWERU

Bishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr Masengo

Nyuma yo kwimikwa habayeho n'umwanya wo gutanga impano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    felicitation moise and ben



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND