Kavutse Olivier umuyobozi w'itsinda rya Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock ndetse akaba n'umupasiteri ushinzwe urubyiruko muri New Life Bible Church Kicukiro, yagaragaje umukobwa abona ukwiriye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 ni bwo Kavutse Olivier yagaragaje umukobwa ashyigikiye bikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Umukobwa Kavutse Olivier ashyigikiye yitwa Dushimimana Lydia upima 1.70 n’ibiro 59 akaba atorerwa kuri nimero 23. Kuri ubu uyu mukobwa ari kumwe na bagenzi be 19 mu mwiherero uri kubera i Nyamata uzarangira nyuma y'iminsi 14.
Umukobwa Kavutse yifuriza kuba Miss Rwanda 2018
Kavutse Olivier kuri ubu ari kubarizwa muri Canada ndetseaherutse kwibaruka imfura ye yabyaranye n'umugore we Amanda Fung baririmbana muri Beauty For Ashes. Akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha zirimo whatsapp, Instagram na Facebook, Kavutse Olivier yahamagariye abamukurikirana n'abakunzi be gutora Dushimimana Lydia winjiye muri Miss Rwanda 2018 ku itike y'Intara y'Amajyepfo, bakamuha amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2018.
Kavutse Olivier yavuze ko uyu mukobwa Dushimimana Lydia afite uburanga by'akarusho akaba yubaha Imana kubw'ibyo akaba ari we ukwiriye kuba Miss Rwanda 2018. Yakomeje agaragaza ko kuri we amatora ya Nyampinga w'u Rwanda asa nk'ayarangiye kuko Miss Rwanda yamaze kuboneka. Kavutse yagize ati: "Miss 2018 yabonetse, umukobwa mwiza wubaha Imana kandi ubikwiye. Andika Miss usige akanya wandike 23 wohereze kuri 7333".
Kavutse Olivier ashyigikiye ko ikamba ryahabwa umukobwa mwiza wubaha Imana
Kavutse Olivier atangaje umukobwa ukwiriye gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, nyuma y'abandi bapasiteri baherutse gutangaza abakobwa bazatwara ikamba mu irushanwa ry'uyu mwaka. Bishop Rugagi Innocent yahanuye ko Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018, Rev Kayumba avuga ko yeretswe Ishimwe Noriella yambitswe ikamba. Ni mu gihe ariko umukobwa (Stecy Belly) wari ushyigikiwe na Bishop Innocent Nzeyimana atabashije kuboneka mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero.
Dushimimana Lydia ushyigikiwe bikomeye na Kavutse Olivier
Umwaka ushize umukobwa Kavutse yari ashyigikiye ntabwo yigeze aba Miss Rwanda 2017
Umwaka ushize mu irushanwa Miss Rwanda 2017, Kavutse Olivier yari ashyigikiye bikomeye Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo. Uyu mukobwa yari ashyigikiye icyo gihe ntabwo yigeze atwara ikamba rya Miss Rwanda 2017, icyakora yabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity). Kudatwara ikamba kwa Miss Igisabo, byababaje cyane Kavutse Olivier ndetse ashinja abategura iri rushanwa kubogama cyane kuko kuri we (Kavutse) ngo Igisabo yari akwiriye kuba Miss Rwanda 2018.
Dushimirimana Lydia ahagarariye Intara y'Amajyepfo
Kavutse Olivier avuga ko Miss Igisabo yari akwiriye kuba Miss Rwanda 2017
TANGA IGITECYEREZO