Pastor Mazimpaka Hortense wari umuyobozi wa Zion Temple Karongi nyuma agasezera Apotre Paul Gitwaza kubera ibyo batumvikanyeho, kuri ubu yamaze gutangiza itorero rye yise ‘Believers worship Centre’.
Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko iri torero rya Pastor Hortense Mazimpaka ryatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2017 rikaba riri gukorera muri Eco Hotel hasi muri Cave ahahoze akabyiniro. Bamwe mu bakristo basengeraga muri Zion Temple Karongi, bajyanye na Pastor Hortense muri iri torero yatangije, abandi basigarana na Pastor Samson wasimbuye Pastor Hortense ku buyobozi bwa Zion Temple Karongi.
Tariki 13 Gicurasi 2017 ni bwo Pastor Mazimpaka Hortense yandikiye Apotre Gitwaza ibaruwa imusezeraho nyuma y'imyaka itandatu yari amaze akorera umurimo w'Imana mu itorero Zion Temple. Mu ibaruwa ye isezera, Pastor Hortense yavuze ko asezeye ku mpamvu ze bwite. Yamenyesheje Apotre Gitwaza ko ibikoresho abisigiye umushumba wari umwungirije ku buyobozi bwa Zion Temple Karongi.
Pastor Mazimpaka Hortense hamwe n'umutware we
Ibi bibaye nyuma yaho Apotre Paul Gitwaza yirukanye abari ibyegera bye akavuga ko nta torero na rimwe ku isi rya Zion Temple bemerewe kubwirizamo. Mu bo yirukanye burundu bahoze ari ibyegera bye harimo: Bishop Bienvenue Kukimunu, Pastor Claude Okitembo Djessa,Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Richard Muya na Patrick Kamanzi. Abapasiteri batari bacye bahise begura, muri bo hari: Pastor Fifi Cameroun wari umushumba wa Zion Temple Gisozi, Pastor Celestin wayoboraga Zion Temple Kibagabaga na Pastor Mazimpaka Hortense wayoboraga Zion Temple Karongi n'abandi. Aba bose baherutse gusezera, Zion Temple yahise ibasimbuza abandi.
Ibaruwa ya Pastor Hortense isezera kuri Apotre Gitwaza
Pastor Mazimpaka Hortense watangije itorero nyuma yo kuva muri Zion Temple
Pastor Samson ni we wasimbuye Pasteur Hortense ku buyobozi bwa Zion Temple Karongi
Pastor Mazimpaka Hortense hamwe na Apotre Gitwaza
Pastor Fifi ni we wabimburiye abandi gushyira hanze ibaruwa isezera kuri Gitwaza
Apotre Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi
TANGA IGITECYEREZO