Itorero Umuriro wa Pentecote mu Rwanda ryatangijwe n’abakristo basohotse muri ADEPR mu 2000, nyuma yaho ADEPR ihinduye imwe mu myizerere y’itorero, ryimitse abapasiteri 5 bagiye gufatanya na Pastor Majyambere Joseph watangije iri torero n’abandi 2 bimitswe mu gihe gishize.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016 ubera i Kibagabaga ku cyicaro gikuru cy’iri torero Umuriro wa Penteconte, witabirwa n’abakristo ibihumbi n’amagana baturutse hirya no hino mu gihugu na cyane ko iri torero rivuga ko rifite insengero 67 mu gihugu. Hasengewe kandi n’abadiyakoni barenga 100 basabwe kuba hafi y’aba bapasiteri bimitswe.
Abagore b'abagabo bahawe ubupasiteri, basabwe kuba hafi abagabo babo bakajya babafasha muri byose kugira ngo umurimo w’Imana bashinzwe utajyaho igitutsi. Abimitswe basabwe kutavanga iby'Imana n'ibya Kayizari, hano bakaba basabwe gukorera Imana mu mwanya wabo wose, ntibavange inshingano bahawe no kujya mu bucuruzi n'ibindi bihabanye n'ibyo bahamagariwe. Inyarwanda.com twabajije impamvu mu bahawe ubupasiteri nta mugore n’umwe urimo, Pastor Majyambere avuga ko Bibiliya itabemerera kuba abashumba ngo keretse kuba abadiyakoni.
Pastor Majyambere Joseph watangije itorero Umuriro wa Penteconte
Mu mwaka wa 2010 ni bwo Itorero Umuriro wa Penteconte ryimitse bwa mbere abapasiteri, icyo gihe abahawe inshingano ni Pastor Rukundo Fidele na Ntawuyirushintege Coloneriyo. Kuri iyi nshuro ya kabiri, batanu basengewe ku bupasiteri ni : Rebero Pascal, Rangira Benoit, Nahimana Gervais, Bazambanza Clever na Ntabanganyimana Elie.
Batanu bahawe inshingano z'ubupasitori
Nahimana Gervais umwe muri batanu basengewe,na we akaba yaravuye muri ADEPR (Rubonobono) , ndetse akaba yarafunzwe igihe cy’amezi 6 nyuma yo gusohoka muri ADEPR, yabwiye Inyarwanda.com ko inshingano yahawe zikomeye ndetse zikaba zitoroshye kuko bisaba kuyobora ubugingo bwe n’ubw’abakristo agiye kuyobora kugira ngo ubwo bugingo bwose azabashe kuburokora. Abajijwe icyo yigiye kuri Pastor Majyambere yavuze ko ari byinshi, icya mbere akaba ari ukubaha Imana yasanze muri we. Ati :
Namwigiyeho ibintu byinshi, icya mbere ni ukubaha Imana, namwigiyeho impano yo kwihangana kandi no gukunda itorero, …. Nta bwo asanzwe uyu mupasiteri (Majyambere). Abantu benshi bazi abapasiteri nk’abantu bakunda kwirundanyaho imitungo y'itorero ariko uyu mupasiteri afite ikintu cyo kudakunda ibintu kandi ni umurage nk’umukrito nta kindi kibimutera ni uko ari umukristo kandi ubwo bivuze byinshi ku bandi.
Pastor Majyambere Joseph wimitse abapasiteri batanu, abajijwe niba ateganya kuba Bishop cyangwa Apotre nkuko benshi bakunze kubikora iyo bamaze kuzamuka, yavuze ko azahora ari pasiteri kuko we adafite umutima wo kwikubira umutungo w'itorero dore ko ngo benshi mu bigira ba Bishop na Apotre ari yo ntego baba bafite. Ku bijyanye no kuba abasengewe nta mavuta yabasutseho, yavuze ko ashingiye kuri Bibiliya amavuta asukwa ku bantu Imana ihamagariye kujya muri Politiki bityo amavuta akaba adakwiye gukoreshwa ku bagiye kuba abatambyi, yatanzemo ingero avuga Dawidi n’abandi basutsweho amavuta ariko bakaba bari bahamagariwe kujya muri Politiki.
Nyuma y'imyaka 16 Itorero Umuriro wa Penteconte rimaze kuva ritangijwe n'abasohotse muri ADEPR, kuri ubu rigiye kuzuza urusengero rw'icyitegererezo ruhagaze Miliyari imwe na miliyoni 300. Pastor Majyambere watangije iri torero akaba yararwanye urugamba rukomeye dore ko ngo yafunzwe inshuro nyinshi azira gutangiza itorero ryafatwaga nk’umwanzi ukomeye wa ADEPR bikaba bivugwa ko yafungwaga yagambaniwe na ADEPR.
Kuri ubu Pastor Majyambere Joseph arashima Imana yamushoboje umurimo wayo ikamuha kwihangana. Arashimira kandi na Leta y’u Rwanda, yaje gusuzuma neza igasanga azira ubusa, agahabwa ibyangombwa by’itorero yatangije. Yasabye abo yimitse kutazarwanira mu murimo w'Imana no mu mutungo w'itorero na cyane ko we yacaga amarenga yo kubasigira umurimo bitewe nuko ngo ibyo Imana yamuhamagariye abigeze ku musozo. Hano yanavuze ko aramutse ahamagawe n'Imana, yagenda yishimye kuko hari icyo yaba asize ku isi nk'urwibutso, imirimo myiza yazamuherekeza imbere y'Imana.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi cyane, abandi bakaba bari bicaye hanze
Hano bari barimo gusengerwa
Nyuma yo kwimikwa bagiye kwiyakira
Mu myaka 16 bamaze bujuje urusengero rw'icyitegererezo muri Kigali
TANGA IGITECYEREZO