Umuhanzikazi Gogo kimwe n’abandi batari bacye bo mu gisata cya Gospel bari mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu birori byabaye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016.
Abandi bahanzi n’abaririmbyi bo muri Gospel bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza bakuye muri kaminuza y’u Rwanda harimo umuhanzi Kagabo Fils wigaga muri CMHS yahoze ari KHI, Kwizera Steven umwe mu bayobozi ba True Promises nawe wasoreje muri CMHS, Bonnke Mbonigaba umuyobozi wa True Promises wigaga muri CST yahoze ari KIST, Umuhire Claudine (Coco) umwe mu bayobozi ba Singiza Music ikunzwe cyane i Butare n’abandi benshi.
Mu bandi barangije kaminuza uyu mwaka wa 2016 hari Uwera Clementine umukunzi w’umunyamakuru Rene Hubert ndetse na Mutuyemariya Christine, ushinzwe imari n'ubukungu muri ADEPR amakuru atugeraho ni uko ari mu byishimo bikomeye kubwo gusoza kaminuza.
Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com batangaje ko bashima Imana yabashoboje, banadutangariza ko bagiye kubona umwanya uhagije wo kuyikorera mu mpano zitandukanye yabahaye. Gogo wamenyekanye mu ndirimbo Ndahari, Nturakizwa n'izindi yadutangarije ko ari gutegura umunsi wihariye wo gushima Imana akazatumira inshuti n'abavandimwe be bagafatanya gushima Imana.
Amafoto yabo bishimira intambwe bateye
Gogo arashima Imana bikomeye kuba asoje kaminuza
Gogo n'ababyeyi be
Mbonigaba Bonnke umuyobozi wa True Promises
Kagabo Geofrey Fils umuhanzi mu ndirimbo za Gospel
Kwizera Steven urangije kaminuza mu masomo y'ikiganga
Umuhire Claudine wigaga i Huye
Uwera Clementine hamwe n'umukunzi we Rene Hubert
Gogo hamwe na bagenzi be barangije kaminuza uyu mwaka
Gogo hamwe na bagenzi be barangije kaminuza uyu mwaka
Gogo hamwe na bagenzi be barangije kaminuza uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO