Ernest Nkubana, usanzwe ari umwe mu bayobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) mu itorero Zion Temple mu Gatenga ndetse akaba abarizwa muri Asaph International choir, agiye kumurika album ye ya mbere yise ‘Uwiteka ni we Mana’.
Ernest Nkubana uzwi mu ndirimbo ‘Murikira’ yabwiye Inyarwanda.com ko agiye gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana akazanamurikamo album ye ya mbere yitwa Uwiteka niwe Mana. Iki gitaramo kizabera mu itorero rya Zoin Temple Huye tariki 26 Ugushyingo 2017 kuva isaa munani n'igice, kwinjira akaba ari ubuntu. Ernest yavuze ko muri iki gitaramo cye azaba ari kumwe na Serge Iyamuremye, Mass choir ya Asaph Kigali+Asaph Huye na Fishers of men.
Umuhanzi Ernest Nkubana agiye kumurika album ye ya mbere
TANGA IGITECYEREZO