Kigali

Apotre Mignone UK yahurije hamwe benshi mu byamamare abasaba kutazibagirwa Imana yabazamuye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2016 9:54
13


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016 kuva i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza i saa tanu z’ijoro, muri Kigali Exhibition Centre (Camp Kigali) habereye igikorwa kizwi nka ‘My Identity’ cyatangijwe na Apotre Alice Mignone Umunezero Kabera muri 2014, kikaba cyari kibaye ku nshuro ya kabiri.



‘My Identity’ bisobanuye ‘Uwo ndiwe’, akaba ari igikorwa gitegurwa mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko bishingiye ku mahame y’Imana hakubakwa ubushobozi bw’urubyiruko rutandukanye rwagiye rwiteza imbere ariko rukaba rukeneye kumenya uko rwakwitwara mu mahirwe rufite ruyakoresha neza mu bifite umumaro kandi banazamura bagenzi babo batabashije kugira amahirwe bagize mu buzima ndetse banatanga n’isura nziza kubo bayobora mu bikorwa byabo bya buri munsi. 

'My Identity' yo muri uyu mwaka wa 2016 yitabiriwe n’abantu benshi b’ibyamamare hano mu Rwanda barimo abahanzi mu muziki usanzwe, abo mu muziki wa Gospel, abo muri sinema, abanyamideri, ba Nyampinga batandukanye, abayobozi b’ibigo bikomeye mu Rwanda yaba ibya Leta n'ibyigenga n’abandi bantu b'ibyamamare batandukanye.

My Identity

Hari abantu benshi biganjemo abakiri urubyiruko

Bamwe mu byamamare bari muri iki gikorwa 'My Identity' hari: Musenyeri John Rucyahana, Depite Edouard Bamporiki, Kaliza Belyse (RDB), Charles Mutezintare, King James, Mani Martin, Charly na Nina n’umujyanama wabo Alex Muyoboke, Young Grace, Anita Pendo, Dominic Nic, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye,Miss Kwizera Peace, Miss Mutoniwase Flora, Miss Joanna Keza Bagwire, Miss Umuhoza Sharifa n’abandi.

Apotre Mignone Alice Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family church, akaba ari nawe wagize ihishurirwa ryo gutangiza igikorwa cya ‘My Identity’, mu ijambo rye yavuze ko hari abantu bazamurwa mu ntera, bamara kwamamara bakibagirwa Imana. Mu mpanuro ze, yavuze ko ibyo bidakwiye ku bamenye Imana ahubwo ko baba bakwiye kuyubahisha igihe cyose.

Yasabye abantu bose kujya bahora bambaza Imana bakayubaha mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi batishe akazi Imana yabashyizemo ndetse ntibatakaze ‘Identity’ y’Imana yabo.Yagize ati: "(….) Bakabasha kuzamuka Kanyarira bakavuga bati ‘Mana aho wankuye’ kandi atishe akazi, yubashye abakuru, yubashye igihugu cye, yubashye abamuyoboye ariko ntatakaze Identity y’Imana ye."

Apotre Mignone yatanze urugero rw’abasore batatu b’Abayuda bajyanywe i Babuloni aribo Shaduraka, Meshaki na Bedenego, bagakomera ku Mana yabo, bakicisha bugufi, bakisabira kwirira ibishyimbo mu gihe bari bemerewe kurya ibyo bashaka by’ibwami, bakanga kuramya ibishushanyo ahubwo bakambaza Imana,.. bikarangira nayo ibiyeretse ubwo bari bajugunywe mu itanura y’umuriro. Ati:  

Aba bagabo bagiye mu gihugu cy’amahanga barangije bashaka kubaha ibiryo nk’iby’abandi bo hanze, barokore turi abo gusohoka hano hanze nk’abantu bakumbuye inyama, (abo bagabo) barangije baravuga bati hoya banza muduhe iminsi icumi bajya gushaka Imana bati muduhe amazi n’ibishyimbo gusa, aba bahungu bari bashinje ariko basohotse barifata bari bazi ko bagiye kujya bihagije, reka mbwire abarokore iri joro n’inshuti zabo, turi abantu Imana igiye kugirira neza,tuzarya bihagije.

Apotre Alice Mignone

Apotre Mignone yahanuye urubyiruko rwari aho arusaba gukora ibyubahisha Imana

Charles Mutezintare umukristo muri ADEPR, akaba ari umwe mu bapolisi bakomeye mu gihugu dore ko ari umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa, mu ijambo rye, yatangiye atanga ubuhamya bw’uko Imana yamukoreye ibikomeye ikamukura mu businzi n’ibindi bitubahisha Imana, ubu akaba ari umukozi w’Imana. Yashimiye cyane Women Foundation Ministries yateguye icyo gikorwa cyiyubashye ndetse asaba n’abandi banyamadini kuyigiraho.

Charles Mutezintare

Charles Mutezintare yavuze ko indirimbo za King James zijya zimugwa neza yibereye iwe mu rugo

Musenyeri John Rucyahana wahawe igikombe na Women Foundation Ministries agashimirwa kubw’uruhare rwe mu bikorwa bitandukanye byagakwiriye kubera urugero rwiza buri mukristo, yasabye abari aho kudahindurwa n’ibihe ahubwo bagahorana indangagaciro za Gikristo.Yavuze ko hari byinshi byo gushima Imana yamukoreye mu myaka 30 yamaze mu buhunzi kubw'amateka mabi yaranze u Rwanda biturutse ku buyobozi bubi bwariho mbere.

Musenyeri Rucyahana, yabahaye urugero rw'ukuntu yaje muri ibyo birori bya My Identity yambaye nk'urubyiruko, karuvati yayikuyemi, ariko kabone nubwo imyambarire yahindutse nk'iy'abasore akaba atakuyeho uruhara afite, ibyo bikaba bivuze ko no ku bakristo hari indangagaciro zibaranga baba bakwiye guhorana iteka zikaba ari zo bigaragaza abo ari bo n'uwo bakorera. Depite Edouard Bamporiki nawe yatanze ubuhamya bw’ubuzima bw’ubukene yakuriyemo ariko Imana ikamuhindurira amateka, ubu akaba ari umwe mu banyacyubahiro bakomeye mu gihugu.

Reba amafoto y'uko byari bimeze muri My Identity, unarebe ibyamamare byutabiriye iki gikorwa

Apotre Alice Mignone

Apotre Alice Mignone yatangiye aha ikaze abatumirwa

Apotre Alice Mignone

Musenyeri Rucyahana

Musenyeri Rucyahana ashyikirizwa igikombe na Apotre Mignone

John Rucyahana

Musenyeri John Rucyahana yashimiwe umurava we mu gukorera Imana

Bamporiki

Depite Edouard Bamporiki yasangije urubyiruko amateka y'ubuzima bwe

Apotre Alice Mignone

Apotre Alice Mignone UK watangije 'My Identity'

Apotre Alice MignoneApotre Alice Mignone

Apotre Mignone hamwe na Musenyeri John Rucyahana wo muri Angilikani

John RucyahanaJohn Rucyahana

Depite Bamporiki ati 'Icyo Imana yavuze nta kabuza iragisohoza'

Anita Pendo

Anita Pendo umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru yari muri ibi birori

Miss Keza

Miss Keza Joanna na we yari ahabaye

Young Grace

Byatunguye benshi kubona umuraperikazi Young Grace muri ibi birori by'abarokore

King James

King James yagaragarijwe ko indirimbo ze z'urukundo hari abarokore bajya bazibyina biherereye

Mani Martin

Mani Martin wahoze muri Gospel nyuma akayivamo yari hamwe n'umusore w'ibigango bakunze kugendana mu birori bikomeye

Charly na Nina

Charly na Nina bamamaye mu ndirimbo 'Indoro' na bo bari muri ibi birori

Muyoboke Alex

Muyoboke Alex yari yaherekeje abakobwa be Charly na Nina

Pastor BDP

Patient Bizimana hamwe na Pastor BDP uririmba Hip hop

Precious Nina Mugwiza

Serge Iyamuremye hamwe na Precious Nina Mugwiza wagaragaje ubuhanga mu miririmbire

My Identity

Miss Belyse Hitayezu yitabiriye 'My Identity'

My Identity

Miss Miss Vanessa Raissa usengera muri Zion Temple na we yari muri iki gikorwa

My Identity

Ba Nyampinga: Joanna, Flora na Sharifa bashimiwe kwitwara neza nk'abanyamideri b'umwuga

My Identity

Miss Sharifa igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2016

Kwizera Peace

Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016

Lynka Kaneza

Umunyamideri Lynka Kaneza na we yari muri aya masengesho

Dominic Nic

Dominic Nic ku nshuro ye ya mbere yagaragaye muri 'My Identity'

My Identity

Depite Bamporiki, Dominic Nic na Anita Pendo bishimiye guhurira muri iki gikorwa

My Identity

Benshi bari muri iki gikorwa bari biganjemo urubyiruko

My IdentityMy IdentityMy Identity

My Identity

My IdentityMy IdentityMy Identity

Abacuranzi bari babukereye

My Identity

My Identity

Nyuma y'ibirori abantu baje kwiyakira basangira amafunguro

AMAFOTO: Moses Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanyana8 years ago
    anitha Pendo se na Dominic nic ko mbona..... mbivuge?
  • 8 years ago
    Umurengwe wica nkinzara pe
  • Irakoze8 years ago
    Sha Vanessa ni mwiza pe gusa iyaba atitwaraga nabi.Vanessa niba usoma ibi,nagusaba ko uhindura imyitwarire yawe sinon uzatuma ya mvugo ngo "abeza bapfa ubusa " ikubana impamo
  • 8 years ago
    Hahahahahaha....bivuge @ kanyana
  • Gentil8 years ago
    Birababaje kubona abo banyampinga bashimiwe kwitwara neza,bavaho bakaruhukira mukabyiniro biyahuza inzoga.
  • twisecyere8 years ago
    Ewa ntitwabuze byose nawe c ntazahabu tujyira petrori ntayo Gaze irahari gsa iracyahenze kko abafite bacyirikuyiryaho icyinyenga ..ibiribwa ntabyo nibihari kumasoko birahenze..biragoye kuribamwe kumenya ngo ejo bazaramuka bate...nyuma yibyo byose Imana Iti nzaha Ubwiza inkumi na Badamu banyu wenda hari byazabibajyiza byinshi kdi bifite agaciro kurusha nabimye..hhhhhhhhhhhhhhhhh
  • Mimi8 years ago
    Congs To Apotre Mignone. Urubyiruko rwitaweho neza cyane cyane muri ibi wakoze byo kubibutsa indangagaciro za gikristo nibwira u Rwanda rw'ejo hazaza rwaba rwiza. Gusa ni ukwibaza niba bitinjiriye mu gutwi kumwe ngo bisohokere mu kundi
  • ddd8 years ago
    ndifuza kuzumva aptre Mignone mu bikorwa by'urukundo kurusha ibirori, imfubyi yasuye, imiryango itishoboye yishyuriye mituelle ,abarwayi yasuye mu bitaro kuko nmibyo bizamuherekeza umunsi azaba avuye muri ubu buzima, kimwe n'abandi twese duharanire kwifatanya n'abababaye kurusha abishimye nicyo Imana idushakaho. murakoze
  • dada8 years ago
    Umve iburungo wagira ngo murabicuruza pe!! mwari mwabyiteye guhere kuruwo mu pasteur wanyu kumanuka!!!!
  • kankwanzi8 years ago
    @gentil nimb hari abo muhurira mu kabare ntibivuze ko bose bajyayo.nka sharifa njye nubwo atanzi gusa ndamuzi bihagije ni umwe muri ba nyampinga bubaha Imana kuko ahantu henshi mu masengesho turahura nagerageje no gukora ubushakashatsi bwanjye ngo menye nimba yishushanya nk'abandi ark siko ari ni umwana warezwe neza we birakwiye ko ashimirwa.sharifa komereza aho Imana ikomeze ikurinde
  • UWERA8 years ago
    yooo.. Umukozi w'Imana ukomeye kandi usizwe! komerezaho Apotre Mignonne twarafashijwe cyane, Imana ikomeze iguhe umugisha bikwiye kubera isomo benshi turagukundaaa
  • Narumiwe pe8 years ago
    hahhhaa amaboko ayaba bagabo Bamporiki na Dominic nic afashe he buriya ra? Ntimwambwira?hahaha
  • MP SAVE HOUSE8 years ago
    IBIRORI BYARI BYIZA , ESE KOMBONAMO ABA STAR GUSA,PASTER UZIBUKE UTUMIREMO NINGERI ZOSE CYANEE ABAKENEE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND