Kigali

Vincent Niyibizi wavuye kuri TV1 akerekeza kuri Royal TV, arimo gukabya inzozi yagize ari umwana muto

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:23/02/2016 8:06
5


Vincent Niyibizi; umunyamakuru wamenyekaniye cyane kuri TV1, nyuma yo kuva kuri iyi televiziyo akerekeza kuri Royal TV, ashimangira ko Imana ikomeje kumufasha gukabya inzozi yagize akiri umwana muto, kandi akaba abona afite icyizere ko azabasha kugera no ku yindi ntera ishimishije kurushaho.



Nk’uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Vincent Niyibizi yakuze akunda cyane abanyamakuru, ndetse ubwo yari akiri igitambambuga yifuzaga kuba yamena radiyo ngo abashe kwirebera abanyamakuru bavugiramo, n’ubwo icyo gihe byari iby’ubwana ariko byari ikimenyetso cy’urukundo yagiriye itangazamakuru akiri muto cyane.

Vincent Niyibizi yamenyekanye cyane nk'umunyamakuru wa TV1

Vincent Niyibizi yamenyekanye cyane nk'umunyamakuru wa TV1

Guhora yifuza ko nawe nakura yazaba umunyamakuru, byatumye abihigira hasi kubura hejuru, maze mu mwaka wa 2011 aza kubasha gukora kuri Radio y’abaturage yitwa Ishingiro, ndetse ahita anatangira kwiga mu ishuri ry’itangazamakuru. Yatangiye kwiyumva nk’ukabya inzozi, urugendo rwe mu itangazamakuru rukomeza kumuhira kugeza n’ubu.

Yaje kuva kuri Radiyo Ishingiro, akomereza kuri Voice of Africa, aho yavuye ajya kuri Radio One ndetse TV1 yatangira agahita ashyirwa mu banyamakuru bayikozeho mu ishami ry’amakuru, abantu benshi bakaba ari naho bamumenyeye. Avuga ko umunsi wa mbere agaragara kuri Televiziyo, yari yifitemo ubwoba kuko atari abimenyereye, ariko akaba yaraje kubibasha ndetse abantu benshi bakunda uburyo yavugaga amakuru kuri televiziyo.

niyibizi

Uyu musore wishimira uburyo mu Rwanda hakomeje kuza amateleviziyo menshi, yamaze kujya kuri Royal TV yahoze yitwa Lemigo TV, avuga ko ashimira TV1 yahozeho n’ubuyobozi bwayo, akanaboneraho kwizeza abakunzi be ko agiye gukora ibishoboka byose bakazanyurwa n’ibyo we n’ikipe ya Royal TV bazagenda babagezaho. Avuga ko mu bijyanye n’umwuga w’itangazamakuru, abona agenda akabya inzozi yagize kuva mu buto kandi akaba yizeye ko azabasha kugera no ku rwego rwisumbuyeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marc Niyonzima8 years ago
    komeze utere imbere turakwemera cyane
  • Jarajara Kurijabana8 years ago
    Ko numva atagira aho afatwa se? Guhindagura abakoresha cyane ni ikintu kitagaragara neza! Aha muri America iyo uhindagura gutya bikubera ikibazo ku mu current employer kuko aba yumva ko niwe utazahatinda bikakubuza amahirwe yuko yakuzamura mu ntera. Kuko gu training umukozi mushy hano birahenda cyane.
  • Aliane8 years ago
    vincent we ntacyeneye training rwose kuko ibyo akora arabizi .komeza utsinde kandi Imana iguhe umugisha
  • Niyonshuti Blaise8 years ago
    komerezaho nibindi biracyaza
  • Blaise8 years ago
    None ibya USA nibyo byo mu Rwanda?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND