Urban Boys kuri ubu isigaye igizwe n'abantu babiri aribo Nizo Kabossi na Humble Jizzo, ihamya ko izakomeza ibikorwa bya muzika nyuma y'aho Safi Madiba avuye muri iri tsinda. Ntibiramenyekana niba Urban Boys izasimbuza Safi wagiye, gusa magingo aya babiri basigaye muri iri tsinda bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere.
Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo Humble G na Nizzo Kaboss bagize itsinda rya Urban Boys babwiye Inyarwanda.com ko ikihutirwaga atari ugusimbuza mugenzi wabo wagiye ahubwo ikihutirwaga ari ugukomeza gushimisha abakunzi ba Urban Boys babaha ibihangano kandi byiza.
Aha Humble G yabwiye Inyarwanda.com ati “Abakunzi bacu bari bafite inyota yo kumva indirimbo yacu nshya, abafana bababajwe cyane n'ibyatubayeho gusa ndatekereza ko ubu turi kubasubiza. Iyi ndirimbo ni iya mbere hari n’izindi ndirimbo nyinshi tuzagenda tubaha mu minsi iri imbere kandi zose ziri ku rwego rwiza.” Ibi Humble Jizzo yari abihuriyeho na Nizzo Kaboss wemereye Inyarwanda ko kuri ubu bagiye gukoresha imbaraga nyinshi mu rwego rwo kuziba icyuho cya mugenzi wabo wagiye.
Urban Boys ya Nizzo Kaboss na Humble Jizzo
Usibye kuba ngo bashyize hanze iyi ndirimbo yabo ya mbere bise 'Mpfata' Urban Boys ngo batangiye kuyifatira amashusho azajya hanze mu minsi iri imbere. Ikindi ni uko ngo nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi nyinshi bamaze gukora biteguye gushyira hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi babo.
TANGA IGITECYEREZO