Lillian Mbabazi ni umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, akaba umwe mu bari bagize itsinda rya Blu*3 , kuri ubu ategerejwe i Kigali aho agomba gutaramana n’abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel ku itariki 30 z’uku kwezi kwa Nzeri 2016 mu gitaramo kiswe Jazz Junction kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri.
Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru mu gihugu cya Uganda yatangiye umuziki ku buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2003 nyuma yo gutsinda irushanwa rya Coca Cola Pop Star, aha ni ho yahise yisunga bagenzi be Cindy Sanyu na Jackie Chindulu bakorana itsinda ryaje kwamamara mu mwaka wa 2005 ubwo begukanaga igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ndetse banatwara icya group nziza y’umwaka bongeraho igihembo cya video nziza y’umwaka mu gihugu cya Uganda.
Lilian Mbabazi ugiye gutaramira mu Rwanda
Kuva icyo gihe iri tsinda ryakomeje gutwara ibihembo binyuranye. Uyu muhanzikazi yaje gutandukana na bagenzi be ubwo bari bamaze gusa n'abasenye itsinda, atangira urugendo rwe rwa muzika wenyine, akorana n'abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika barimo Good lyfe, Kitoko, Ay n'abandi benshi banyuranye.
Lilian Mbabazi azataramira muri Kgali Serena Hotel
Lilian Mbabazi wakoze ku maradiyo anyuranye muri Uganda harimo Capital Fm, arataramira i Kigali ku itariki 30 Nzeri 2016, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi bitanu (5000frw) ahasanzwe n’ibihumbi icumi (10000frw) mu myanya y’icyubahiro.
Uyu muhanzikazi akaba ategerejweho gushimisha abantu mu ndirimbo zinyuranye ze zagiye zikundwa nka: Danger, Kawa, Njagala dagala, Vitamin, Yegwe Weka, Kankutwale, Memories, Simple Girl, Kuuma O'budde,I am in Love (2015).
TANGA IGITECYEREZO