RFL
Kigali

King James mu byishimo by'uko indirimbo ye ‘Ganyobwe’ yakoreshejwe muri Filime ‘Rwanda: The Royal Tour’ igaragaramo Perezida Kagame

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/04/2018 15:40
0


Muri iyi minsi filime igezweho mu Rwanda ni iyitwa ‘Rwanda: The Royal Tour’ igaragaramo umukuru w’Igihugu nyakubahwa Paul Kagame. Iyi filime imaze iminsi yerekanwa ahantu hanyuranye. Ni nyuma y'uko yerekanwe bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Muri iyi filime mbarankuru Perezida Paul Kagame ayigaragaramo agenda asobanurira umunyamakuru Peter Greenberg bimwe mu bice binyuranye by’u Rwanda anamuganiriza ku mateka yihariye y’u Rwanda. Ntabwo ari indirimbo nyinshi zumvikanamo, icyakora zimwe mu zumvikana muri iyi filime, ni Ganyobwe y’umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James.

Inyarwanda.com twagize amatsiko yo kumenya uko King James yakiriye kumva indirimbo ye muri iyi filime 'Rwanda: The Royal Tour' igaragaramo umukuru w’Igihugu. Aganiara na Inyarwanda.com, King James yavuze ko yabyakiriye neza kuko ari iby'agaciro kuri we no ku mwuga we wo kuririmba. King James avuga ko ari ishema kuri we no ku muziki nyarwanda muri rusange. Yagize ati:

Nabyakiriye neza, ni yo rwose byaranshimishije ni RDB babimenyesheje bambwira aho iyi ndirimbo igiye nicyo igiye gukora numvise ko ari igikorwa cyiza narabyakiriye ndabyemera kandi ndabyishimira ni iby’agaciro kuri njye no ku mwuga wanjye nkora wo kuririmba. Ni ishema kuri njye nk’umuhanzi ariko na none ni ishema ku muziki muri rusange. 

king JamesKing James

'Rwanda: The Royal Tour' ni filime imara igihe cy’isaha igaragaza umunyamakuru w’Umunyamerika witwa Peter Greenberg yasuye u Rwanda by’umwihariko aje gukorana ikiganiro na Perezida Paul Kagame. Bagaragara bagatembera igihugu cyose uyu munyamakuru agasobanurirwa amateka yihariye u Rwanda rufite ndetse anaganirizwa ku byiza by’u Rwanda. Si King James gusa ufite indirimbo yifashishijwe muri iyi filime cyane ko harimo n’iz'abandi bahanzi nyarwanda barimo Focus Ruremire, Intore Masamba n'abandi bahanzi bacye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND