Nyuma y’uko umuhanzi Israel Mbonyi akoze igitaramo kikitabirwa kuburyo budasanzwe, ndetse umubare munini w’abari bakijemo ugasubirayo kubera kubura uko binjira, Tonzi na we uririmba indirimbo zahimbiwe Imana asanga indirimbo za Mbonyi atari izo yanditse ahubwo yarazihumekewemo n’Imana.
Ku cyumweru tariki 30 Kanama 2015 kuri Serena Hotel nibwo habaye igitaramo cya mbere cy’umuhanzi Israel Mbonyi nyuma y’aho aviriye kwiga mu gihugu cy’Ubuhinde. Hari mu imurikwa rya album yise’ Yesu uri Number one’. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane kuburyo icyumba cya Serena Hotel Kigali iki gitaramo cyabereyemo cyuzuye, undi mubare munini ugasubirayo kubera kubura aho bicara.
Uretse abantu b’ingeri zinyuranye bari muri iki gitaramo, cyanitabiriwe n’abahanzi bandi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana barimo Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Gaby Kamanzi, Jackie Mugabo n’abandi. Umuhanzikazi Tonzi na we ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya mbonyi ndetse akaba ari n’umwe mu bishimiye uburyo cyagenze.
Abantu bari buzuye icyumba cya Serena kuburyo hari abo byabaye ngombwa ko basubirayo batinjiye
Israel Mbonyi yageze aho arengwa n'uburyo abantu benshi bari baje gufatanya na we guhimbaza Imana no kuyiramya
Bamwe bari bicaye abandi bahagaze
Tonzi(uri i buryo) hame na Gaby Kamanzi mu gitaramo cya Israel Mbonyi
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com abajijwe uko yabonye igitaramo muri rusange ndetse n’uko abona umuhanzi Mbonyi , Tonzi yagize ati “Ni concert itazibagirana, ni concert nziza nishimiye ko Imana itwongereye undi muhanzi ufite indirimbo zifite ubutumwa bukiza imitima ya benshi kandi ukurikije uburyo abantu bazikunze, bigaragara ko ari ibihangano yahumekewemo n’Imana,ntabwo ari indirimbo umuntu yapfa kwandika .”
Yongeyeho ati “ Kuko niba indirimbo ze niba ziza zigakora ku mitima y’abantu ni uko zirimo umwuka wera. Twagiye twumva ubuhamya bw’abantu bumvise indirimbo ze barwaye bagakira, ubundi niko kamaro k’inkuru nziza(Gospel),inkuru nziza rero irakiza. Namubwira ngo courage akomeze agume ku isoko. Kuba abantu baza kureba igitaramo, abenshi bakaba aribo basubirayo bigaragara ko ari igihe cye(Mbonyi), nakomeze asabane n’Imana ,ageze ibindi bihangano ku banyarwanda kuko bakunda Imana cyane. Kuba abantu babyigana kuriya, ni icyerekana ko abantu bakeneye kuba hafi y’Imana, kuyiramya no kuyihimbaza.”
Nyuma y’indirimbo ‘Njoo’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya Papa Dennis, kuri ubu Tonzi akaba yamaze gushyira hanze indi ndirimbo y’ihumure igenewe abantu bari guca mu bigeregezo yise’Umva’,ateganya gukorera amashusho mu minsi ya vuba.
Kanda hano wumve indirimbo nshya'Umva'ya Tonzi
TANGA IGITECYEREZO