Queen Cha umwe mu bataramiye abari bitabiriye ibirori byabereye kuri Petit Stade byo guha imyambaro abakinnyi ba Rayon Sports, yasazwe n'amarangamutima ubwo yari ku rubyiniro dore ko umubyeyi we yahamusanze akamufasha kuririmba.
Ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018. Queen Cha mu kiganiro na Inyarwanda.com yatangaje ko kuva yatangira muzika ari ubwa mbere yabona umubyeyi we yishimira akazi aba yakoze. Yagize ati" Nta muntu bitashimisha kubona umubyeyi we amushyigikira nanjye byanshimishije cyane rwose cyane ko bwari ubwa mbere byari bibaye kuva natangira muzika rero ni ibyo kwishimira cyane."
Uyu muhanzikazi yatumiwe mu gitaramo cya Rayon Sports nyuma y'aho uyu akoreye indirimbo iyi kipe. Ni indirimbo yise 'Winner'. Kuri ubu Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda akaba ari n'umwana wa Dr Mugemana Charles umaze imyaka myinshi ari umuganga wa Rayon Sports.
Queen Cha yaririmbye mu birori bya Rayon Sport
Umutoza mukuru wa Rayon Sports yahaye Queen Cha ikote ry'ikipe
Umutoza wa Rayon Sport yahise atangira kubyina indirimbo za Queen Cha
Abakinnyi bahise bunga mu ry'umutoza babyinana na Queen Cha
Dr Charles Mugemana umuganga wa Rayon Sport akaba umubyeyi wa Queen Cha yasanze umukobwa we ku rubyiniro
TANGA IGITECYEREZO