Harimana Umutoni Pascaline, umwe mu bakobwa 25 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 kuri ubu yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda muri Poland aho yiga muri kaminuza nyuma yuko asanze muri iki gihugu ari bake bazi u Rwanda n'abaruzi bakaba baruziho amateka mabi gusa.
Harimana Umutoni Pascaline utarabashije kugera muri 15 bahatanye mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda yaje kugira amahirwe yo kujya kwiga muri Poland aho iwabo bamwishyurira amashuri makuru, akigera muri iki gihugu ngo yatewe agahinda nuko ibihugu hafi ya byose amabendera yabyo amanitse muri kaminuza yigamo bimutera gushaka uko yamanika ibendera ry'u Rwanda. Usibye icyo ariko nanone uyu yababajwe nuko benshi mu bo bigana cyangwa abo babana umunsi ku wundi usanga batazi u Rwanda cyangwa n'abarwumva ugasanga baheruka amateka mabi yaruranze gusa.
Pascaline (Uri imbere) yarari muri Miss Rwanda 2016
Akimara kubona uko ikibazo giteye Pascaline ngo yahise yiyemeza kumenyekanisha u Rwanda ku neza no ku nabi muri iki gihugu yigamo, ari bwo mu karuhuko gato babonye mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2017 yahise atega aza mu Rwanda aho yatangiye gukora kuri filime yerekana u Rwanda rw’uyu munsi kugira ngo azajye kururatira abanyamahanga. Aha akaba yarasuye ibice byose by’igihugu ahereye ku hantu nyaburanga nka pariki zinyuranye n'ahandi henshi.
Muri iyi filime uyu mukobwa yasuye abagororwa bagirana ikiganiro
Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko bitarenze mu Ukwakira 2010 iyi filime izaba yarangiye akabanza kuyimurikira Abanyarwanda mbere gato ko asubira muri Poland aho anateganya kuyereka abatazi u Rwanda, byongeye kandi uyu mukobwa arateganya gusubira ku ishuri mu Ugushyingo 2017 aho ngo azahita atangira ibikorwa byo gutegura ibitaramo bigamije kumenyekanisha u Rwanda muri iki gihugu.
Pascaline yanasuye Urwibutso
Kuri gahunda ateganya ngo ni ukumenyekanisha u Rwanda ahereye mu bitaramo azategura mu makaminuza anyuranye ariko by’umwihariko akazahera mu yo yigamo ya Vistula University iri mu mujyi wa Warsaw dore ko ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwamaze no kumwemerera kuzahakorera iki gitaramo, ari nabwo muri iyo kaminuza hazamanikwa ibendera ry’igihugu cy'u Rwanda.
Uyu mukobwa muri filime ye yasuye ahantu nyaburanga hanyuranye mu Rwanda
Ku kijyanye no kuba hari abantu baba bari kumutera inkunga muri ibi bikorwa yavuze ko ntamuntu runaka yavuga ahubwo atangaza ko inshuti ze arizo ziri kumufasha ariko Imana ikamuba hafi dore ko aho akomanze hose bamworohereza kugira ngo akore neza ibikorwa bye. Umutoniwase Pascaline ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere muri iyi kaminuza ya Vistula aho yiga ibijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Mu butumwa bugufi yageneye urubyiruko n’abakobwa bagenzi be baba hanze y’u Rwanda, yibukije bagenzi be guharanira kumenyekanisha u Rwanda muri buri kimwe bakora abasaba ko aho bari hose barwana ishyaka ry'uko u Rwanda rwamenyekana ariko mu isura y’u Rwanda rw’uyu munsi ihabanye n’iyo mu mateka ya cyera abazungu benshi bazi.
TANGA IGITECYEREZO