Umuhanzi Senderi International Hit wamenyekanye ku yandi mazina menshi ndetse cyiyongera uko iminsi ihita n’indi igataha, ahamya ko ari we uyoboye abandi bahanzi bose bo mu Rwanda mu kugira udushya tw’umwihariko n’ubwo rimwe na rimwe agenda bibabarizwamo ndetse bamwe bakamufata nk’ufite ikibazo mu mutwe.
Ibi Senderi yabitangarije mu kiganiro Sunday Night aho yasobanuraga ibihe bitandukanye yanyuzemo muri muzika ye ngo itere imbere abe ageze ku rwego ariho ubu maze nyuma yo kuvuga inzira ndende yaciyemo ahamya ko ari perezida w’udushya ndetse ko n’undi wabigerageza abaturage badashobora kumwemera.
Mu nzira ndende kandi irimo ibivunanye byinshi Senderi yasobanuye ingorane nyinshi yahuye nazo dore ko ngo kugira ngo atangire umuziki we yagurishije isambu ye yari ihinzemo urutoki ngo abashe gutangira. Senderi ariko ahamya ko n’ubwo byamugoye igihe kinini yageze ku musaruro ushimishije urimo no kuba ubu yifiteho umwihariko w’udushya tutagira abandi.
Ubwo bahataniraga kwinjira mu 10 bazitabira Guma Guma y'uyu mwaka Senderi yaje mu kintu cyubatse nk'icupa rya prirmus
Yagize ati “Nashatse guhimba umwihariko narebeye ku bahanzi bo muri Amerika ni gute mu ma Awards yabo(itangwa ry’ibihembo)n’uburyo babyitwaramo nibaza niba ndamutse mbikoze mu Rwanda byashoboka. Narabihimbye ndatukwa, narabihimbye ndagwa, narabihimbye banyita umusazi, narabihimbye banjyana i Ndera ntasaze, kugeza igihe abantu babonye ukuri.”
Aha Senderi yari imbere y'abafana be mu gitaramo cya Guma Guma, i Nyamirambo
Yakomeje agira ati “Urwo ni uruganda nashinze, rwanjye n’uzarwiyitirira tuzabipfa. Ninjyewe Perezida w’udushya mu Rwanda. Nuzabisahaka azabanza kunshaho. Uzabihimba ntabwo abaturage bamwemerera.”
Senderi ahamya ko udushya twe twamugaruriye umubare munini w'abafana. Aba ni abafana ba Rayon Sports na APR FC berekanye ko bifatanyije mu kumushyigukira kandi ubusanzwe ari abakeba bakomeye
Senderi International Hit ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu bihangano bijyanye na gahunda za Leta nko kwibuka, kwibohora, ibikorwa remezo n’izinda gahunda za leta zitandukanye ariko kandi akaba afite n’izindi ndirimbo zitanga ubutumwa butandukanye nk’urukundo ndetse n’ubundi butumwa bw’ubuzima busanzwe.
Reba hano indirimbo ‘Icyumvirizo’ ya Senderi International Hit
TANGA IGITECYEREZO