Muri iyi minsi Abanyarwandakazi bari kwitabira ku bwinshi amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, kuri ubu umwe mu bagezweho ni Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya ‘Igisabo’ akaba agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017.
Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi bahatanaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, kuri ubu ni we uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017 rigomba kubera mu gihugu cya Philippines. Miss Hirwa Honorine azaba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu binyuranye byo ku Isi bigera kuri 91.
Miss Uwase Honorine ugiye guhagaraira u Rwanda
Aya makuru agaragara ku rubuga rw’iri rushanwa aho bagaragaza ko u Rwanda muri iri rushanwa ruzaba ruhagarariwe na Miss Uwase Honorine nubwo izina rye baryanditse nabi bakandika “Uwase Hirma Honorine” aho kwandika ‘Uwase Hirwa Honorine’. Uyu mukobwa akaba ari we ugaragara nk’uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa. Aya makuru kandi yemezwa nuko uyu mukobwa yari amaze iminsi asinyisha impapuro z'ibyangombwa aho yanasabye ibaruwa yemeza ko yitabiriye Miss Rwanda 2017.
ku rubuga rw'iri rushanwa u Rwanda ruhagarariwe na Uwase Hirwa Honorine
Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017 rizasiga hamenyekanye Miss Earth 2017 uzaba uhiga abandi mu bakobwa 91 bagaragara mu bazahatana muri iri rushanwa. Icyakora byitezwe ko abazahatana bazatangira kugera muri Philippines ahazabera aya marushanwa hagati ya tariki 6-8 Ukwakira 2017. Biteganyijwe ko bazahamara ukwezi kose bakora ibikorwa binyuranye bibaganisha tariki 4 Ugushyingo 2017 hahembwa uwegukanye ikamba.
TANGA IGITECYEREZO