Kigali

Miss Rwanda 2016: Abakobwa 7 gusa nibo bitabiriye amajonjora mu Ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:16/01/2016 15:40
15


Igikorwa cy’amajonjora mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2016, cyakomereje mu karere ka Huye aho abakobwa bo mu Ntara y’Amajyepfo babyifuza bose bagombaga guhurira bagatoranywamo abazahagararira iyi Ntara muri aya marushanwa.



Kimwe mu byaranze aya marushanwa mu Ntara y’Amajyepfo, harimo ubwitabire bucye kuko abakobwa 7 gusa ari bo baje guhatana, ndetse nyuma yo gupimwa ibiro, uburebure no kureba ibindi byose bisabwa, bose bemererwa guhatana ngo batoranywemo abatsinda bazahagararire Amajyepfo mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016. Abategura aya marushanwa batangarije abanyamakuru ko n’ubwo haje abakobwa barindwi, abari biyandikishije muri iyi ntara bose bari 12 ariko batanu bakaba batigeze bagera ahabera amajonjora.

Abakobwa baje mu majonjora bari bacye. Aha bari bamaze kuba batandatu

Abakobwa baje mu majonjora bari bacye. Aha bari bamaze kuba batandatu

miss rwanda

miss rwanda

Abakobwa bose babanzaga kubapima kugirango barebe ko bujuje ibiro n'uburebure busabwa

Abakobwa bose babanzaga kubapima kugirango barebe ko bujuje ibiro n'uburebure busabwa

Abakobwa 7 bitabiriye aya marushanwa yabareye i Huye, ni Nasra Bitariho, Ingabire Angelique, Karake Umuhoza Doreen, , Isimbi Edouige, Uwase Aline, Abi Gaelle Gisubizo ndetse na Umutoniwabo Cynthia, uyu we akaba atari n’ubwa mbere agerageje amahirwe kuko yanitabiriye amajonjora mu Ntara y’Amajyaruguru anuzuza ibisabwa ariko ntiyashimwa n’abagize akanama nkemurampaka.

miss rwanda

miss rwanda

Uhereye ibumoso aba ni Nasra Bitariho, Ingabire Angelique, Karake Umuhoza Doreen, , Isimbi Edouige, Uwase Aline, Abi Gaelle Gisubizo na Umutoniwabo Cynthia

miss rwanda

miss rwanda

Abagize akanama nkemurampaka bari biteguye gutanga amanota bagendeye ku myiyerekano n'imisubizire y'aba bakobwa

miss rwanda

miss rwanda

miss rwanda

miss rwanda

miss rwanda

miss rwanda

miss rwanda

miss rwanda

Abakobwa bose bagiye bagera imbere y'abagize akanama nkemurampaka bakabazwa ibibazo

Nyuma yo kugera imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mike Karangwa, Miss Rusaro Carine na Mugabushaka Jeanne de Chantal bakunda kwita Eminente, imyiyerekano bakoze n’uburyo basubije ibibazo babajijwe byatumye bamwe muri bo basezererwa, hatoranywa abakobwa 4 bazahagararira iyi Ntara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda ari bo Isimbi Edouige, Nasra Bitariho, Umutoniwabo Cynthia na Karake Umuhoza Doreen.

Abakobwa 4 batsinze bafashe ifoto y'urwibutso na Eminente

Abakobwa 4 batsinze bafashe ifoto y'urwibutso na Eminente

Mike Karangwa yashimiye abakobwa bitwaye neza, ari nabo bahagarariye Amajyepfo muri aya marushanwa

Mike Karangwa yashimiye abakobwa bitwaye neza, ari nabo bahagarariye Amajyepfo muri aya marushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Sha ntakigenda kbsa
  • Muvala8 years ago
    Iyi nta miss Rwanda kabisa..abakobwa bacye..babi mbega mbega
  • 8 years ago
    sha abo bakobwa ni babi kbsa
  • Riderman8 years ago
    Kwitende
  • wini8 years ago
    Ndikobona murabo bose ntanumwe undusha ubwiza. mbega babiweeeeeeeeeeeeee. ibyubu ntakigenda kbs
  • 8 years ago
    Nimero ntizigaragata tuzabatora dute?
  • ingabire8 years ago
    bariya bakobwa turabashyigikiye pe kandi nibagire ubwoba tubari inyuma
  • 8 years ago
    Sha abonagobatsinda
  • dusa alpha8 years ago
    nibyiza kumuco nyarwanda!
  • 8 years ago
    Ariko ibibyo nibiki ko ari babi ndumva ibya ba miss mwazabireka miss Rwanda yari iya 2015
  • Robert8 years ago
    Mbona abakobwa beza baranze kwitabira miss Rwanda 2016,ahubwo bagaharira ababi!!!
  • 8 years ago
    nukuri ntakigenda pee!!!!!!amajyepfo babiciye amazi kd niho haba abana bahiye
  • 8 years ago
    nukuri ntakigenda pee!!!!!!amajyepfo babiciye amazi kd niho haba abana bahiye
  • vivy8 years ago
    nonese ko muvuga ngo nibabi iyo mujyayo mufite ishyari.....
  • MILINDI SHEMA DAVID8 years ago
    Ntago kuba Miss bisigaye bireba ubwiza gusa mwa bana mwe! Nabwo burimo ariko mwibuke n'izindi criteria zigenderwaho. Ubwenge, umuco, indangagaciro ..... Kuko ubwiza ntiwaburisha bwonyine muri iki gihe keretse ari ukuba imbeshu gusa kandi nta gaciro byaba bifite.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND