Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2016; umunsi hirya no hino mu Rwanda hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, Miss Rwanda 2016; Mutesi Jolly, yakoranye umuganda n’urubyiruko rwaturutse muri Uganda, Burundi, Kenya na Tanzania, bafatanya gufasha abatishoboye.
Uyu muganda wa Miss Mutesi Jolly, yawukoreye mu murenge wa Kinyinya wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, aho yari kumwe n’urubyiruko rwa za Rotary Clubs zo mu Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya na Tanzania, bakaba babashije kubakira abaturage bo muri uyu murenge uturima tw’igikoni 50 ndetse babasha no gutanga inkunga y’imyambaro ku bana bato bo muri uyu murenge.
Nyuma yo gukora umuganda no gushyikiza imfashanyo abo yari igenewe, Miss Mutesi Jolly yaganiriye n’urubyiruko rwo mu murenge wa Kinyinya ku nsanganyamatsiko ijyanye n’uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe, nka kimwe mu bibazo bihangayikishije cyane Leta y’u Rwanda kandi ikaba yaragihagurukiye ngo kiranduke burundu, abana b’abakobwa be kujya batwara inda batifuza.
Miss Mutesi Jolly yeretse uru rubyiruko ko kwihesha agaciro no kuzirikana ko bafite ako gaciro, byabafasha kwigobotora ibibazo byose bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, birimo n’iki abana b’abakobwa bakunze guhura nacyo cyo kugwa mu bishuko bakisanga batwaye inda batifuza, bikaba intandaro yo kubicira ejo habo hazaza.
TANGA IGITECYEREZO