Mu minsi ishize Nyampinga w’Umunyarwandakazi uri mu marushanwa mpuzamahanga y’Ibidukikije Uwase Honorine uzwi nka 'Igisabo' yanze kwambara utwenda bogana 'Bikini' mu gace ko kwiyereka bambaye utu twenda muri Miss Earth 2017. Ubwo iri rushanwa ryari rigeze ku gice cyo kureba Nyampinga uberwa n’amakanzu maremare, Miss Igisabo ntiyahiriwe...
Ubwo bakoraga irushanwa ryo kureba ubwiza bw’abakobwa ndetse n'uko bateye bambaye utwenda tw’imbere Uwase Honorine uzwi nka Igisabo yanze kutwambara arenzaho agatambaro. Ibi ni nako byagenze ubwo bahataniraga kureba Nyampinga uberwa n’imyenda yo kogana maze Miss Igisabo we akanga kuyambara agahitamo kwambara umwenda umeze nk’ikanzu.
Miss Honorine ntiyahiriwe no mu bambara amakanzu maremare bakaberwa
Aya manota yose yagendaga abura bivuga ko yagombaga kuyagaruriza mu yandi marushanwa icyakora bitunguranye no mu baberwa no kwambara amakanzu maremare uyu munyarwandakazi ntabwo yigeze agaragaramo kuko ataje muri batatu ba mbere bahembwe. Uwa mbere muri batatu bahembwe ni Nyampinga uhagarariye Puerto Rico uwa kabiri aba Miss Mexico mu gihe uwa gatatu yabaye Miss Vietnam.Abegukanye imidari yo kuberwa n'amakanzu maremare
Nyuma y’utu duce twose tugize iri rushanwa rya Miss Earth ririmo kubera muri Philippines, tariki 4 Ugushyingo 2017 nibwo hazamenyekana uzegukanye ikamba rya Miss Earth 2017.
TANGA IGITECYEREZO