Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2017 nibwo Anitha Pendo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko,yahuriranye nuko uyu mwali yari amaze iminsi arwaye ndetse avugwaho kudahuza n'umukunzi we, gusa uyu munsi wasize Anita yongeye kunezerwa bikomeye.
Kuri uwu mugoroba rero nibwo Anita Pendo yatunguwe na zimwe mu nshuti ze by’umwihariko harimo umukunzi we ndetse n’umubyeyi we maze bafatanya kwizihiza iyi sabukuru ihurirana iteka n'umunsi w'abakundana(Valentine's day).
Ibi birori byizihirijwe iwe mu rugo aho yatunguwe n’inshuti ze zari zabwiye umubyeyi we ndetse na Ndanda umukunzi we, aba bombi bari bari muri ibi birori ubwo bamaraga gutungura Anitha bahise bazana umutsima maze Anitha abajijwe abo bari bukatane umutsima ntakuzuyaza yahise ahamagara umubyeyi we ndetse na Ndanda bivugwa ko bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.
Inshuti nke z'aba bombi nizo zamenye ibi birori banabasha kubyitabira
Ibi birori byabereye mu bwiru dore ko usibye inshuti za hafi z’aba bombi nta bandi bantu batumiwe ndetse bikaba byari bigoye no kumenya ko ibi birori byateguwe, icyakora umwe mu bitabiriye ibi birori wahaye amakuru Inyarwanda.com yatubwiye ko Anitha Pendo na Ndanda mu minsi ishize bavugwagaho kutumvikana, bari bahuje ku buryo buri wese yabonaga urukundo hagati yabo.
Anitha Pendo na Ndanda bari bari mu byishimo bikomeye
Ndanda, Anitha Pendo n'umubyeyi we bakatana umutsima
Byari ibyishimo kuri Anitha Pendo gukatana umutsima n'umukunzi we
TANGA IGITECYEREZO